• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Rwamagana: Abakozi batanze hafi Miliyoni 7 mu guhashya imirire mibi mu bana

Umwanditsi
March 29, 2019

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko abakozi b’akarere n’izindi nzego zigakoreramo bakusanyije inkunga ingana na 6,950,000Fr yo gufasha abana 644 bafite ibibazo by’imirire mibi. Ibi ngo bakaba basanga batakomeza kuyobora abaturage bafite ibibazo kandi aribo babashinzwe.  

Gukunda igihugu, kwitanga no gukunda abaturage uyoboye nibyo byatumye abakozi bakora mu karere ka Rwamagana n’izindi nzego zigakoreramo batanga amafaranga y’u Rwanda 6,950,000Fr. Ni amafaranga azafasha abana bafite imirire mibi, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Jeanne Umutoni, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika aberetse ikibazo cy’imirire mibi kiri muri bamwe mu bana b’abanyarwanda, ngo baricaye basanga ko hari icyakorwa.

Nyuma yo gusanga ko nta ngengo y’imari ihagije yagenewe iki gikorwa ngo baricaye baraganira basanga bakwiye kwikora ku mufuka buri wese mu bushobozi afite bagakemura ikibazo.

V/Mayor Umutoni agira ati” Twakusanyije  inkunga y’amafaranga y’u Rwanda  6.950.000F mu rwego rwo kurwanya imirire mibi y’abana. Aya mafaranga yakoze ibikorwa bitandukanye mu bigo nderabuzima kuko yaguze amata abana baranywa, tugura ibyo kurya bifasha abafite imirire mibi, ndetse twubaka ibikoni kubatabigiraga. Ibi twabikoze muri gahunda twise Fatiraho ni gahunda yadufashije cyane.

Uwizeyimana Francoise utuye mu murenge wa Muhazi yemeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagabanutse bitewe nuko ubuyobozi bwamanutse bukaza kureba icyo kibazo mu midugudu no kwigisha uburyo bakwita ku bana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi.

Mu ibarura ryakozwe mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2018, hagaragaye  abana 644 mu mirenge yose uko ari 14 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kugeza muri uku kwezi kwa gatatu kwa 2019 hasigaye abana 45 Gusa nabo bakaba bagikurikiranwa n’ubuyobozi.

Maisha Patrick

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga