• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Bamporiki Edouard yabwiye Impamyabigwi amagambo akomeye yuje ubuhanga n’ubwenge (….)

Umwanditsi
March 31, 2019

-Muratwasa twajya gusandara mukadusama…..

-Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi, aho umugore   aguye undi agashyiraho agatenge

-Iyo umwana yambaye ubusa mu rwanda tubanze twemere ko ari uwacu

Edouard Bamporiki, Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu kuri uyu wa 29 Werurwe 2019 ubwo yitabiraga intekorusange y’Impamyabigwi, yababwiye amagambo akomeye yuje ubwenge n’ubuhanga buri wese akwiye kuzirikana no kugenderaho mu buzima bwe bwa buri munsi atanduranije kandi atandavuye.

Muratwasa twajya gusandara mukadusama kandi ubwo tukaba dufite uko tumenyekanye cyangwa icyo tumenyekanyeho.

Bamporiki, ahereye kuri iri jambo, yavuze ko kuri iy’Isi y’abantu nta n’umwe washobora kugira umumaro itangazamakuru ritamufashije. Avuga ko n’iyo ryamufasha ritabizi, rikabihagurukana uko ribishaka ngo hari aho bigera rigasanga burya ryamufashaga.

Aha, Bamporiki yitanzeho urugero ati” Muzarebere muri iyo nzira muzasanga abafatanyabikorwa turi benshi, kuko si nzi ukuntu umuntu yari kuva I Nyamasheke hanyuma akamenywa n’abakuru nta ruhare rw’itangazamakuru rurimo”.

Aho umugabo aguye undi atererayo utwatsi, aho umugore aguye undi agashyiraho agatenge( nubwo ngo abakurambere bavuze ku bagabo).

Mu kuvuga aya magambo asa n’insigamigani, Bamporiki yayahereye ku rugamba Umwami Cyirima Rujugira yatangije ngo amateka yerekana ko rutari ngombwa cyane, maze ubwo yageraga mu Bugesera ingabo ze zitwaga Imanga ziramutenguha ziganzwa n’iz’u Bugesera zitwaga Imanzi.

Aha amateka ngo yerekana ko ubwo Umwami Cyirima yirukaga ahunga, yirutsweho  n’Umwami w’u Bugesera maze ngo Umwami Cyirima aza kugwa mu mukoki amugeraho akiri muzima, aramubwira ngo “ Isuganye nk’Umwami nkanjye wihishe neza ngushyireho utwatsi kuko nutabigira utyo Imanzi zikagusanga ziragusonga”. Niko kumutereraho utwatsi asubira inyuma nk’umubuze. Aha ngo ni nko gutabara umuntu icyakamuhitanye ako kanya ukagikemura ubuzima bugakomeza.

Ubwo Umwami Cyirima ngo yatahaga mu ijoro agasanga ingabo ze zatangiye inzira y’umubabaro nk’aho yatanze, akurikije uko Imana y’I Rwanda yamurinze yaravuze ati” Imana iruta Imanga”. Yibutse ko Imana yamukijije n’iz’I Bugesera arongera ati “ Imana y’I Rwanda iruta Imanzi”. Yikije arababwira ati “ Umugabo nagwa hasi ujye uteraho utwatsi”.

Bamporiki ahereye kuri aya magambo, avuga ko mu rugendo rwa buri munsi uko abantu bagendana, babana ngo hari abakunda gutinda ahabaye intege nke cyane kuri mugenzi wabo kurusha kuhagorora no kuhunga ngo urugendo rukomeze.

Yahereye aha agira buri wese by’umwihariko impamyabigwi gutekereza ku kamaro buri wese afitiye undi, ko igikorwa batangiye kitabayemo kunga uwavunitse no kungurana inama ngo bakomezanye urugendo ntacyo ikigega cyaba kibamariye, ko byarutwa n’uko buri wese yagikora iwe akazakiraga uwe.

Iyo umwana yambaye ubusa mu Rwanda tubanze twemere ko ari uwacu

Bamporiki, aha yavuze ko iyo umuntu ari uwawe ntabwo umurekura gutyo gusa, uragoragoza. Ati “Iyo umwana yambaye ubusa mu Rwanda tubanze twemere ko ari uwacu, tubanze tumwemere kuko ibyo aribyo byose uwambaye ubusa si uwo hakurya y’umugezi, ni uwacu. Hanyuma se tubigenze gute? Burya ngo iyo ugiye kumufasha ari uwanyu urakebura, ugatsibura, ugakubita ukanahoza”. Ibi ngo biterwa n’uko uba uziko ari uwawe ntabwo ukora kimwe gusa, ubikora byose ugamije ineza ye n’iy’umuryango muri rusange.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga