• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe ububiko 145 bw’imbunda nto bugezweho

Umwanditsi
March 31, 2019

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe 2019, yashyikirijwe ububiko bugezweho bw’imbunda nto bugera ku 145. Yabushyikirijwe n’ Umuryango ushinzwe kurwanya Ikwirakwira ry’Intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba  (RECSA). Ubu bubiko buzafasha Polisi ubwikorezi bwazo ndetse no Kuzibika mu buryo bunoze.

Ubwo bubiko bugizwe n’amasanduku 105 ndetse n’utubati tw’imbunda 40. Ibi bokoresho kabuhariwe mu kubika imbunda byakiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi(DIGP/AP) Juvenal Marizamunda ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.   Akaba yabishyikirijwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushizwe ubutegetsi n’abakozi yavuze ko ikoreshwa nabi  ry’intwaro nto ndetse no kuzibika mu buryo bubi ari ikibazo kibangamiye amahoro, umudendezo n’iterambere mu karere, muri Afrika no ku isi muri rusange

DIGP Marizamunda yongeyeho ko  ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, ubujura n’ibikorwa by’iterabwoba byifashisha intwaro nto, ubujura bwitwaje intwaro n’ibindi bihitana ubuzima bw’abaturage biterwa n’uburangare no gucunga intwaro nto nabi.

Yongeyeho ko Kubika mu buryo bwizewe imbunda ntoya bizazamura imicungire n’imigenzurire y’ imbunda nto kuko zizaba zibitse neza, kwirinda ingaruka ziziturukaho bikaba byoroshye.

Umuyobozi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’akarere mu kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir, yavuze ko bishimiye gushyikiriza Polisi y’u Rwanda ibi bikoresho kuko bigamije kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse mu baturage.

Yagize ati “Mu by’ukuri igihugu cyanyu by’umwihariko cyagaragaje ubushake mu mikoranire ndetse ni nayo mpamvu dufasha u Rwanda kandi tuzakomeza kubashyigikira no gufatanya.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze kwakira ububiko bugezweho (steel boxes) bungana na 255 bwifashishwa mu gutwara intwaro, ndetse n’ububiko bw’imbunda (gun racks) 40. Binyuze muri RECSA kandi hatangijwe gahunda y’ ikoranabuhanga mu kuzigenzura.

Muri iyi gahunda kandi hamaze guhugurwa Abapolisi 52 hagamijwe kwita ku micungire y’ububiko bw’izi ntwaro nto.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga