• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rwamagana: Polisi yatabaye umugore wa guye mu cyobo cya m18 ahetse umwana

Umwanditsi
April 1, 2019

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga kuri uyu gatandatu tar iki 30 Werurwe 2019, yatabaye umugore uhetse umwana waguye  mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu.

Uwajeneza Josiane w’imyaka 26 y’amavuko n’umwana we Niyonkuru Omar w’amezi 10 batuye mu murenge wa Muyumbu, akagari ka Nyarukomo mu mudugudu wa Gatuza  nibo batabawe nyuma yo kugwa mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu aho barimo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba yavuze ko uyu mugore yaguye mu cyobo cyacukuwe n’abaturanyi ubwo bakoraga ibikorwa by’ubwubatsi.

Yagize ati“ Abaturanyi ba Uwajeneza ubwo bari mu bikorwa by’ubwubatsi bacukuye icyobo kirekire gifite m18 bagomba kuzagira ubwiherero, mu gihe uyu mugore yahiraga ubwatsi bw’amatungo yaje kugwa muri iki cyobo kuko kitagaragara cyarengewe n’ibyatsi.

CIP Twizeyimana yavuze ko aba bakimara kugwa muri iki cyobo abaturage bihutiye kubimenyesha Polisi maze abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara bakihutira kuhagera bagatabara ubuzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari ahetse.

Kuri ubu ubuzima bw’aba bombi bumeze neza aho bari kwitabwaho n’abaganga mu cyigo nderabuzima cya Muyumbu.

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko mu gihe bashoje ibikorwa by’ubwubatsi bakwiye kwihutira gusiba ibyobo n’ibinogo bacukuye cyangwa aho biri hagashyirwa ibimenyetso biharanga, kugirango hakumirwe ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Yasoje ashimira abaturage ku makuru batanze Polisi ikabasha gutabara ubuzima bwa Uwajeneza ndetse n’umwana we, yabasabye gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga