• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Mu myaka 2 ishize nta munyamakuru wigeze atanga ikirego ku rwego rw’Umuvunyi kirebana no kwimwa amakuru

Umwanditsi
April 2, 2019

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ku rwego rw’umuvunyi, KAJANGANA Jean Aimé avuga ko mu myaka ibiri ishize nta kibazo cyangwa ikirego cy’abanyamakuru gishingiye ku kwimwa amakuru bigeze bakira. 

Ni mu gihe hirya no hino hakunze kumvikana abanyamakuru batishimira uko bamwe mu bayobozi babima amakuru cyangwa bakayabaha baruhanije.

uretse abanyamakuru, hari n’abaturage bajya bumvikana bavuga ko batotejwe cyangwa bakimwa serivisi runaka kubera ko bahaye amakuru ibitangazamakuru bitandukanye.

Abo bose ngo ntibagana Urwego rw’Umuvunyi ngo batange ibirego cyangwa amakuru yaherwaho abitwara nabi bakurikiranwa.

Kajangana asanga ahanini biterwa no kutamenya itegeko rirebana no kubona amakuru.

Ati” Njye ntekereza ko niba hari abanyamakuru n’abaturage bimwa amakuru cyangwa bakarenganywa kubera amakuru batangaje, icyo gihe navuga ko batazi itegeko ribarengera kandi rivugwa buri gihe “.

Hari bamwe mu banyamakuru n’abaturage bavuga ko bahitamo guceceka banga gukururana mu manza.

Ibi Kajangana asanga binyuranye n’imyitwarire ishingiye ku mategeko igihe umuntu yarenganyijwe.

Gusa hari abasanga Urwego rw’Umuvunyi narwo rukwiye kujya rushingira ku bimenyetso n’amakuru atangwa kuri iyo myitwarire rugakurikirana abayobozi bavugwa mu rwego rwo gukumira rudategereje kuregerwa.

Rwanyange Anthére ukorere ikinyamakuru Panorama agira ati “Urwego rufite ububasha bwo kugenza no gukurikirana ibyaha. Niba hari amakuru agaragaza ko hari abanyamakuru bimwa amakuru cyangwa abaturage barenganywa kubera amakuru batanze, Urwego rw’Umuvunyi rwajya rukurikirana ayo makuru rudategereje kuregerwa”.

ku bufatanye n’itangazamakuru,  Urwego rw’umuvunyi rukaba ruri mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha itegeko rirebana no kubona amakuru.

Kuva rwashyirwaho, Urwego rw’Umuvunyi rumaze kwakira ibirego 17 birebana no kudahabwa amakuru.

Itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, rishyiraho uburyo bwo kubona amakuru n’ubwoko bw’amakuru atemerewe gutangazwa.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga