• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyagatare: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro gasaga Miliyoni 32

Umwanditsi
April 2, 2019

Mu cyumweru dusoje umuyobozi w’akarere ka Nyagatare David Claudian Mushabe arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Senior Superitendent of Police Pierre Tebuka bifatanyije n’urubyiruko rugera kuri 300 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 32 538 050frw.

Ibi biyobyabwenge byamenwe bitandukanye byiganjemo kanyanga n’urumogi byose byafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare mu cyumweru dusoje, aho bamwe bafashwe babicuruza abandi babinywa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare David Claudian Mushabe yabwiye urubyiruko ko rudakwiye guta igihe cyarwo rwishora mu biyobyabwenge kuko nta cyiza cyabyo uretse kubangiriza ejo heza habo.

Yagize ati:” Mwibuke aho igihugu cyavuye naho kigeze ubu, mugomba guharanira kugera kucyo mwifuza mwirinda ibiyobyabwenge. Icya mbere mugomba gushyiramo imbaraga ni ishuri kuko niryo rizatuma mugera kucyo mushaka cyose.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye ibiyobyabwenge kuko biri mu biteza umutekano muke asaba urwo rubyiruko gufatanya n’izindi nzego mu kubirwanya.

Yagize ati:” Urubyiruko ibyo rwiyemeje rwabigeraho ijana ku ijana rero mufite umukoro wo kurwanya ibiyobyabwenge bigenda bigaragaraga mu mirenge itandukanye igize akarere kacu, ni mubikora muzaba mutanze umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Meya akomeza ashimira abaturage ubufatanye bagirana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibi biyobyabwenge tumaze kumena byagiye bifatwa ku bufatanye n’abaturage, aho umuturage yabonaga ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge yahitaga amenyesha inzego z’umutekano agafatwa, turabashimira uruhare rwabo tubasaba gukomereza aho kugira ngo tubirwanye bicike burundu.

Senior Superitendent of Police Pierre Tebuka umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare nawe yavuze ko urubyiruko arirwo ruri kwishora cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge akarusaba kubireka kuko nta kiza bibagezaho uretse gutakaza amashuri, ubujura , amakimbirane yo mungo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibi byinshi.

Yagize ati :” Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo hazaza, murasabwa  kubireka kuko nta cyiza kibibamo kugira ngo muzabashe kugera ku ntego mwiyemeje mutura mu Rwanda ruzira ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha bitandukanye.”

SSP Tebuka akomeza avuga ko bidakwiye kubona urubyiruko rwanginzwa n’ibiyobyabwenge akarusaba guhaguruka bakabirwanya bivuye inyuma, mu mirenge batuyemo,mu tugari aho babibonye bakamenyesha inzego z’umutekano.

Clarisse Uwanyirigira Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu  yashimiye iterambere aka karere kamaze kugeraho asaba urubyiruko kongera imbaraga mu kurwanya ibibazo birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina amakimbirane yo mumiryango, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobybabwenge.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga