Kamonyi: “Icyerekezo mpisemo”, inzira yo gukura mu bibazo bitandukanye abagenerwabikorwa ba SEVOTA

Abagore bahagarariye abandi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA hamwe n’abana bato b’abakobwa batewe inda zitateganijwe kuri uyu wa 1 Mata 2019 bagiranye umwiherero wo kubereka amahirwe bafite mu kwikura mu bibazo by’ubukene n’ibindi. Ni umwiherero wateguwe n’umuryango witwa SEVOTA usanzwe ubakurikiranira hafi.

Uyu mwiherero watumiwemo bamwe mubagore bafite ishyaka ku mutima wabo ryo guharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, barimo Angelina Muganza wayoboye Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ariko ubu akaba ayobora Komisiyo y’abakozi ba Leta, hatumiwemo kandi Jeanne d’Arc Kanakuze umuyobozi wa Profemme. Bose beretse aba bagore ko gutera imbere bakaba ibisubizo aho kuba ikibazo biri mu biganza byabo.

Ni umwiherero wanatumiwemo bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari n’amabanki baza kuganiriza aba bagore, babereka iznira zitandukanye bakoresha begera ibi bigo bikabafasha kubyaza umusaruro amahirwe bafite binyuze mu kwihangira imishinga bashobora kwifashisha baka inguzanyo bagakora bagatera imbere.

Ingabire Assumpta/SEVOTA

Ingabire Assumpta, umuyobozi wa SEVOTA wungirije avuga ku mpamvu y’iki gikorwa, yasobanuye ko kije gufasha aba bagore babana n’icyorezo cya SIDA ndetse n’abana bahuye n’ihohoterwa bagaterwa inda bakiri bato kudaheranwa n’ibyababayeho, kumva ko ubuzima bukomeza kandi ko bashoboye, ko hari amahirwe bagomba gukoresha bakiteza imbere.

Yagize ati “ Icyerekezo Mpisemo” mubyo turi guhitamo harimo no kutemra guheranwa n’ibyo bibazo twahuye nabyo ahubwo tukareba imbere. Turabereka ko bashobora gukora ibikorwa byinshi by’iterambere bakikura mu bibazo barimo”.

Ingabire, avuga ko yaba umuntu ku giti cye, yaba umuryango ntawe ushobora kugira icyo ageraho adafite icyerekezo yahisemo. Ko kandi icyo cyerekezo kitajya mu nzagihe ahubwo ugihitamo umwanya urimo. Asaba aba bagore muri rusange kwibumbira mu matsinda bagakora ibikorwa by’iterambere, bakegera ibigo by’imari n’amabanki. Avuga ko kandi nka SEVOTA bazakomeza kubana mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Angelina Muganza nyuma yo kubaza buri wese icyerekezo yahisemo, yabasabye kugenda bagakora, bakirinda ababashuka mu buryo bwose, bagaharanira kwiteza imbere no kumenya aho bagana.

Angelina Muganza, umwe mu baje gufasha abagenerwabikorwa ba SEVOTA kwiremamo icyizere no kugira icyerekezo gifite intego.

Ati” Iyo ufite icyerekezo unamenya iyo ugana, ukamenya icyo ushaka kandi iyo umaze kumenya icyo ushaka ukigeraho, iyo ntacyo inzira yose iragupfana. Kwigira kwa mbere ni ukumenya wowe uwo uriwe, imbaraga ufite ukanamenya icyo ushaka. Kwigira bijyana no kwimenya”. Yakomeje ababwira ko bafite amahirwe yo kuba bariho kandi bari mu Rwanda ruha agaciro umugore, abasaba kudatesha agaciro amahirwe bafite.

Jeanne d’Arc Kanakuze yababwiye ati“  Iterambere mushaka ni mwe mugomba kurigiramo uruhare. Mugomba guhora mwibaza uko bucyeye n’uko bwije ngo amaherezo ni ayahe? Ni mwige kwizigama, mwirinde ibishuko byo muburyo bwose, ni mwiyaturiraho ibyiza nabyo bizabasanga. Ni murwanye ihohoterwa, muri kumire mu miryango yanyu kandi mwirinde ko ribakorerwa. Iyo ibibazo byahagurutse ukizwa no kurakara ukabihagurukira. Ni mukore kandi mwigirire icyizere”.

Jeanne d’Arc Kanakuze, arimo gufasha abagenerwabikorwa ba SEVOTA kugira amahitamo meza, kurwanya ihohoterwa baharanira kwiteza imbere.

Prisca Uwamahoro, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye iki gikorwa SEVOTA yakoze. Yizeza ubufatanye butaziguye bw’akarere mu bikorwa byiza uyu muryango ukora, asaba aba bagenerwabikorwa kutihugiraho ahubwo bakabyaza umusaruro amahirwe nk’aya n’icyizere baba bagiriwe.

Prisca Uwamahoro, V/MAyor.

Marie Rose Twizere umwe muri aba bagore kimwe na bagenzi be bahamya ko uyu mwiherero bawungukiyemo byinshi birimo kuba bahagurukanye icyerekezo, ko kandi hari ibyo batari basobanukiwe ku mahirwe amwe n’amwe bashobora kubyaza umusaruro.

Ati “ Nungutse byinshi hamwe na bagenzi banjye. Kimwe cyo ni uko tugomba kwigirira icyizere, tukirinda abadushuka mu buryo byose, tukarwanya ihohoterwa ryaba iridukorerwa no kubandi. Duhagurukanye gukora ariko kandi tukegera ibigo by’imari n’amabanki”.

Akomeza ati“ Twabwiwe ko Leta yaduhaye amahirwe menshi nk’abagore. Hari amafaranga ari muri SACCO aho nk’umugore mfite gukora umushinga nkaka inguzanyo ubwanjye cyangwa turi itsinda, ni amahirwe rero tugiye kubyaza umusaruro twisunze cyane ibigo by’imari tubifashijwemo n’ubuyobozi”.

SEVOTA ni umuryango wavutse mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Intego ya mbere yari ugushakira ubutabera abagore bahuye n’ihohoterwa mu gihe cya Jenoside no kubafasha mu rugendo rwo kwiyakira. Na n’uyu munsi bakomeje ibikorwa byo gufasha umugore nk’umunyantege nke, gufasha mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

Gahunda ya“ Icyerekezo mpisemo” ni umushinga urimo kwibanda mu kujya mu nteko z’abaturage hirya no hino by’umwihariko mu turere twa Kamonyi, Kirehe, Muhanga, Ngororero bakaganira ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango hagamijwe kugira imyumvire imwe yo kubikumira no gushaka uko umuryango wabaho utekanye bikanawurinda ubukene.

“Icyerekezo Mpisemo” kandi kiri muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ibikorwa by’amezi atatu SEVOTA yatangiye tariki 8 werurwe 2019 ari nawo munsi Isi yose yahariye kuzirikana umugore. Ni umushinga uterwa inkunga na UNwomen mu bikorwa bijyanye no guteza imbere umugore hagamijwe kurwanya ihohoterwa mu ngo no mu muryango mugari, inda zitifuzwa mu bangavu, kwita ku mashyirahamwe cyangwa amakoperative y’abagore babana na Virus itera SIDA n’ibindi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →