• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Muhanga: Minisitiri na Mayor banze kuvugana n’itangazamakuru

Umwanditsi
April 5, 2019

Abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bashatse kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imali n’igenamigambi n’Umuyobozi w’Akarere banga gutanga amakuru.

Ubwo kuri uyu wa 5 Mata 2019 hasozwaga inama mpuzabikorwa y’Akarere yabereye i Gahogo mu kigo cy’ishuri ry’abadiventiste, abanyamakuru bitabiriye iyi nama begereye Mayor Uwamariya Beatrice uyobora Akarere ka Muhanga na Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN banga kuvugana n’Itangazamakuru ngo bagiye kubanza gufata ifunguro.

Bagenda, basize babwiye Abanyamakuru ko bihangana bakabasanga kuli Hoteli Splendid ibarizwa mu mujyi wa Muhanga bakavugana nabo barangije kwiyakira.

Uwamariya ati:Turihuta mushake uko mwambuka muradusanga kuri Hoteli niho tuvuganira”. Aho inama yabereye n’aho iyo Hoteli iherereye ni ibirometero bigera kuri 3.

Dr Claudine Uwera MoS/MINECOFIN

 

Abanyamakuru bagiye bageze kuri Hoteli bategerereza aba bayobozi bombi hanze yayo, aho basohokeye begereye Minisitiri Uwera abima amatwi yinjira mu modoka ahita yigendera, habe no kubwira abanyamakuru uko babona amakuru bari bamukeneyeho.Mayor Uwamariya we yongeye kubwira abanyamakuru ngo bamusange ku Karere, babona ko ari nk’amananiza no gushaka kwimana amakuru, bahereye ku byari bimaze kubabaho babona ko nta cyizere bahitamo gutaha nta makuru (interview babonye).

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa. Iburyo; Umuyobozi wa Polisi, akurikirwa n’Umushinjacyaha, Mayor, MoS Uwera/MINECOFIN, umuyobozi w’ingabo, V/Mayor Muhanga.

Umwe muri aba banyamakuru yabwiye Intyoza.com ko ibyakozwe n’aba bayobozi bigaragaza agaciro gake baha Itangazamakuru. Avuga ko ibi birimo kwirengagiza nkana itegeko ryo kubona no gutanga amakuru. Ni itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rishyiraho uburyo bwo kubona amakuru n’amakuru atemerewe gutangazwa.

Abanyamakuru bari bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa kuva itangiye mu masaha ya mugitondo kugeza ku i saa kumi z’igicamunsi n’abo mu bitagazamakuru; RBA, Umuseke, Huguka, TV1 na Radio 1, intyoza.com,  Daily News na Kigali Today.

Munyaneza Theogene/intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga