• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kwibuka: Minisitiri Shyaka yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ryubaka aho gusenya

Umwanditsi
April 9, 2019

Mu muhango wabaye kuri uyu wa 9 Mata 2019 wo kwibuka abanyamakuru 60 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ryiza, bakaryubaka nk’inzu bifuza ko izaramba.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga, gukora itangazamakuru ryubaka, bagakora nk’abubaka inzu bifuza ko izaramba.

Yagize ati” Ni byiza ko duharanira kugira itangazamakuru ryiza, rikaba ryiza muri content( ibyo ritangaza), rikaba ryiza mu bakora uwo mwuga, rikaba na rizima no mubyo rivuga, ariko n’ubunyamwuga bukazamuka”.

Yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga bazirikana amateka y’abanyarwanda, bazirikana ko itangazamakuru bakora ari iry’abanyarwanda mu gihugu cy’u Rwanda, gifite amateka yacyo, gifite imiterere yacyo, gifite icyerekezo cyacyo. Abasaba kumva ko niba bashaka itangazamakuru ryiza, ribereye icyerekezo cy’abanyarwanda bagomba gukorera muri iyo Context( imiterere rikoreramo n’aho rikorera).

Yagize kandi ati “ Dukwiye kubaka igihugu nk’inzu yacu twifuza ko izaramba”.

Min Shyaka, yakomeje ashima abanyamakuru batangije bakanitabira itorero “Impamyabigwi”, avuga ko ubushake bwo kurikora ari ikimenyetso gifatika cy’uko mu kubaka u Rwanda rushya abanyarwanda baharanira kugira rwiza n’abanyamakuru batasigaye inyuma.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye kandi abanyamakuru ko ubumwe bwabo n’abaturage, n’abakora za Politiki n’abaharanira guteza imbere igihugu bukomeze kuganisha u Rwanda aheza.

Avuga ko u Rwanda rwifuzwa ari urw’itangazamakuru ryiza, ryimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, riharanira agaciro kabo, riharanira itarambere ry’abaturage, ryifuza u Rwanda rutagira ikindi kirukoma mu nkokora, rizagira umuhigo wo gukomeza gufasha abanyarwanda kwibuka biyubaka, rikagira umuhigo ko Ijambo “ Ntibizongere ukundi” ritazaba amasigara kicaro, rikaba kandi itangazamakuru rizaharanira ko abanyamakuru 60 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ibitangazamakuru byabaye icyitegererezo mu mwuga w’itangazamakuru, ko umurage wabo hatagira uwutezukaho.

Kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu gace gakomye ku modoka (Car Free zone) rwerekeza muri Camp Kigali.

Gutangirira uru rugendo aha, ni uko ariho ibiro by’umukuru w’igihugu ( Presidence) Habyarimana Juvenal byahoze, hafi yaho kandi hakaba ariho hari Radio RTLM, Radio Rwanda ( ORINFOR) byose byagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abaturage kwica abatutsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com    

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga