• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana
06/09/25
Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri n’Abarimu bashimiwe ku guhesha ikigo ishema
06/09/25
Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi
06/09/25
Kamonyi-Mukinga: Abana basaga 128 bataye n’abacikishirije ishuri bagiye kurisubizwamo

Amajyepfo: Litiro zisaga 1000 z’inzoga z’inkorano zitemewe zamenewe muruhame

Umwanditsi
April 13, 2019

Ibi byabaye mumpera z’icyumweru dusoje Ubwo Polisi ikorera muturere twa Nyanza na Ruhango yari imaze gufata abagabo babiri bari bafite inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Murwego rwo kurwanya no gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge Polisi ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyanza yafashe Kazeneza Eric  afite Litiro 450 za Muriture na Semuhungu Sylvestre wo mu karere ka Ruhango afite Litiro 700.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector Of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko mu karere ka Ruhango yahafatiye umugabo wakoraga inzoga zitemewe akarenzaho no kwiyitirira ibyabandi.

Yagize ati ” Polisi ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango yafashe Semuhungu Sylvestre wakoraga inzoga zitemewe n’amategeko agakora n’uburiganya aho yiyitiriraga izina ry’izindi nzoga zifite ibyangombwa by’ubuziranenge zitwa Sana ubuzima kandi we izo yakoraga ntabikoresho byizewe yarafite aho yazishyiraga mu macupa yagiye atoragura ya Jus ndetse n’ayamazi. ”

CIP Karekezi akomeza avuga ko nyuma y’uko abaturage bagenda babona imikorere  y’uyu mugabo itari myiza bagize amakenga bamenyesha inzego z’umutekano Polisi igiyeyo isanga koko akora inzoga zitemewe, ntabyangombwa byazo afite ahubwo yiyitirira ibyabandi.

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage, agasaba buri wese kumva ko afite inshingano zo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge

CIP Karekezi yakomeje asaba abantu kwirinda gukora ibitemewe kuko amategeko abereyeho kubahirizwa utayubahirije abihanirwa.

Yagize ati” Nk’ubu uyu mugabo yakoraga inzoga zitemewe akagerekaho no kwiyitirira ibyangombwa bitari ibye. Ibi byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko abantu bakwiye kubyirinda kuko ubikora wese bimugiraho ingaruka .”

CIP Karekezi asoza ashimira abaturage uburyo bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge akabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha birusheho gukumirwa bitaraba.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5860 Posts

Politiki

4111 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga