• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi bakuru 30 biga muri NPC batangiye urugendoshuri

Umwanditsi
April 16, 2019

Abapolisi bakuru 30 baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika bari gukurikirana amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye I Musanze batangiye urugendoshuri mu bigo bitanduka byo mu Rwanda mu rwego rwo gusobanukirwa ibyo inzego zitandukanye zikora.

Uru rugendoshuri rwatangiye kuri uyu wa 15 Mata 2019 ubwo basuraga Ministeri y’ubutabera, bakirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye. Yabaganirije ku mateka n’imikorere y’inkiko Gacaca mu Rwanda, mbere na nyuma y’ubukoroni.

Yagize ati “ Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 inkiko Gacacaza zongeye kwifashishwa zigira uruhare mu kuburanisha imanza z’abari bamaze gukora Jenoside no kunga abanyarwanda.”

Ministeri Busingye yakomeje ababwira ko kuva kera abanyarwanda bicaraga  hamwe bagakemura ibibazo byabo mu muryango Nyarwanda bakoresheje ukuri. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi Gacaca yarongeye irakoreshwa kugira ngo hatangwe ubutabera bwihuse hakoreshejwe ukuri.

Yagize ati  “Mu myaka 10  Gacaca yaciye imanza hafi 1.958.634 ibintu bitari byarigeze bibaho mu Rwanda ariko kubera amateka yaranze iki gihugu  byarabaye. Ikaba yarafashije kwihutisha imanza kuruta uko byari bunyure mu nkiko zisanzwe.”

Ministeri Busingye yasoje ababwira ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwiyubatse aho buri wese asigaye yifuza kurusura kubera umutekano n’iterambere rugaragaza.

Nyuma yo gusura Urwego rw’ubutabera bakomereje mu kigo cyIigihugu cy’Imiyoborere (RGB) aho bakiriwe n’umuyobozi w’iki kigo Dr. Usta Kayitesi.

Yabagaragarije uruhare rwa RGB mu guteza imbere imiyoborere myiza binyuze mu bufatanye n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Yagize ati “ RGB  yagize uruhare runini  mu nkiko Gacaca aho abunzi batanze ubutabera ku kigero cya 87% kandi yagize uruhare  mu burezi bw’imyaka icyenda (9YBE), inatanga umusanzu mu bikobwa by’umuganda aho ufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Dr. Kayitesi yakomeje ababwira ko RGB itanga inama ku bayobozi mu nzego z’ibanze cyane hibandwa mu mitangire ya serivisi inoze no kurwanya ruswa.

Yanagaragaje  ko  muri 2010  imitangire ya serivise yari ku kigero cya 66% ,2018 ikazamuka ikagera kuri 74%.

Aba banyeshuri batangiye uru rugendoshuri bazasura ibigo 14 mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi, bakaba bayobowe n’umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu .

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga