• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
17/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
17/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo
17/08/25
Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Gakenke: Yafatanwe amashashi asaga ibihumbi 34

Umwanditsi
April 20, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyaruguru imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, k’ubufatanye n’abaturage Polisi yafashe umuturage witwa  Ayishakiye Theoneste ufite imyaka 34, wafatanwe ibipfunyika by’amashashi ibihumbi 34,200, avuye mu karere ka Musanze yerekeza mu karere ka Gakenke ari naho ayacururiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Insepector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko Ayishakiye yafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Mata2019 ari kuri  Moto ifite ibirango RC 824R, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twari tumaze  iminsi turi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, abaturage nibo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu ugiye kuvana amashashi mu karere ka Musanze ayajyana mu karere ka Gakenke muri santeri ya Rushashi. Mu rukerera rwo  kuri uyu wa 19 Mata nibwo yafashwe.”

CIP Rugigana yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma Ayishakiye afatwa,abasaba gukomeza gutanga amakuru kuko amashashi atemewe mu Rwanda kubera ingaruka mbi agira ku bidukikije cyane cyane ku butaka.

Ati:”Amashashi ni mabi yangiza  ibidukikije cyane cyane ubutaka,iyo ageze mu butaka ntabora ahubwo arabwica ntibwongere kwera.Iyo utwitse amashashi agira ubumara bubi bwangiza ikirere,abantu bakwiye kumva ububi bwayo bagahagurukira kuyarwanya.”

CIP Rugigana asoza asaba abaturage ubufatanye mu gukomeza gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, kurwanya ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukozwe mu buryo bwa magendu binyuze mu gutangira amakuru ku gihe inzego z’umutekano zikabasha kubikumira.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5845 Posts

Politiki

4096 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga