• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Burera: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Umwanditsi
April 21, 2019

Ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Burera Kuri uyu wa 19 Mata 2019 yafatiye mu murenge wa Nemba imodoka Prado RAA 534Q ipakiye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo imyenda ya caguwa.

Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati ” Nyuma  yuko abaturage bamenye ububi bwa Magendu hari uwo babonye bagira amakenga bihutira kumenyesha Polisi, maze isanga amakenga bari bafite afite ishingiro kuko yahise ifata umugabo wavaga muri Centre ya Gitanga yerekeza Base apakiye magendu.”

CIP Rugigana akomeza asaba umuntu wese ugifite umutima wo gucuruza magendu kubireka kuko atazigera ahirwa, inzego z’umutekano ziri maso, n’abaturage bakaba bamaze gusobanukirwa ububi bwayo.

Yagize ati “Iyo ukoze ubucuruzi butemewe n’amategeko bikugiraho ingaruka kuko urafatwa ukabihanirwa n’amategeko, amafaranga washoye ukayabura, ayo wifuzaga kubona nayo ntube ukiyabonye bigatuma uba umuzigo ku muryango wawe warugutezeho byinshi .”

CIP Rugigana asoza ashimira abaturage bamaze kumenya ububi bwa magendu bakaba barahagurukiye kuyirwanya binyuze mu gutanga amakuru. Yaburiye abagikora ubucuruzi bwa magendu kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso kubufatanye n’abaturage uzabikora wese azafatwa kandi akagerwaho n’ibihano biremereye.

Nyuma yo kugirwa inama k’umushoferi, imodoka n’ibyo yari apakiye byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu (Revenue Protection Unit) mu karere ka Burera.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga