• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Abarokotse Jenoside b’I Kayenzi barasaba abafite amakuru y’aho ababo biciwe kubaruhura

Umwanditsi
April 21, 2019

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kayenzi ubwo kuri uyu wa 20 Mata 2019 bibukaga ku nshuro wa 25 Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko muri uyu murenge, bagaragaje ko bakomeje kubangamirwa no kutamenya amakuru y’aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, basaba abafite aya makuru kubaruhura.

Mu rugendo rwo kwibuka rwahereye ku biro by’Umurenge wa Kayenzi rukabanza kunyura ahiciwe abatutsi basaga 130 bakajugunywa mucyobo kiri hafi n’isoko, hongeye kumvikana amajwi y’abarokotse Jenoside basaba binginga abafite amakuru y’ababo bishwe ko bayatanga, bakamenya urupfu bishwe n’aho imibiri itaraboneka yashyizwe bagashyingurwa mucyubahiro ndetse n’ababuze ababo bakaruhuka.

Simbizi avuga ko byinshi ku mateka y’abiciwe bakanashyirwa mu cyobo kiri hafi y’isoko n’ahandi bizwi n’ababigizemo uruhare kandi ngo benshi barahari nubwo banga kugaragaza ukuri.

Simbizi Justin umwe mubarokotse wanabuze abe batari bake ati“ Hari amakuru tudafite kubacu kandi ababikoze ni abahangaha si abavuye ahandi. Turasaba ubuyobozi muratubwira ngo muhora mwigisha ariko kwigisha imyaka 25 n’uwatangiye ishuri muwa mbere yarabonye Dipolome zo murwego ruhanitse, abigishwa bakaba batabasha kuduha ubuhamya bw’abacu hano, hari n’abo tutarabasha kubona, ni ikibazo gikomeye”.

Yagize kandi ati “ Padiri agira abicuza ibyaha bakajya mu ntebe ya penetensiya, Abapasiteri bakagira abo batuza bakatura, ese ibyo bicuza ko ntahandi… ari abahano, narababonye bamwe bavuze ko basabye imbabazi banayikoze kandi buri gihe mbabona bafite Bibiliya, ese abo bantu baba basenga Imana cyangwa baca hejuru y’ukuri ku Imana”?. Akomeza asaba ufite amakuru wese y’aho abishwe bashyizwe gufasha ababuze ababo bakaruhuka mu mutima.

Urugendo rwakomereje I Kirwa ahari ikimenyetso cy’ahibukirwa hashyinguwe abasaga 70 bakuwe hirya no hino barimo abakuwe mu ishyamba ryatewe n’umushinga bitaga Beyite.

Francine Murerwa wibukira abe I Kirwa akaba anafasha abatari bake yagize ati ati “ Abasirikare bahoze ari ab’Inkotanyi ndabashima kuko iyo batadutabara twari kuba twaribagiranye, nta bundi buhungiro twari dufite, ndashimira n’abagerageje guhisha abantu, barakoze”.

Murerwa Francine.

Akomeza ati” Ni ubwo tuvuga ko hari abashyinguwe ariko hari n’abo tutazi aho bajugunywe, turabasaba uwaba azi uwacu wajugunywe akaba ari kugasozi barimo kumuhingiraho adufashe aturangire kubera ko iyo twashyinguye abacu turaruhuka. Niyo mpamvu tubinginze, uko mwabashije gutera intambwe mukaza kudufasha kwibuka muzatere n’indi ntambwe muturangire aho abacu tutazi bari, aho bajugunywe bizaba ari inkunga ikomeye”.

Mugirasoni M. Chantal wari uhagarariye Ibuka mu karere ka Kamonyi yabwiye Abanyakayenzi ko Ibuka nk’umuryango uhuza imiryango y’abarokotse Jenoside ushima gahunda nziza Leta yashyizeho mu rwego rwo kwita kubarokotse, asaba ko mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka bafashwa mu cyifuzo bafite aho basaba ko babwirwa amakuru y’aho ababo biciwe n’amateka y’ibyabakorewe.

Yashimiye abagize uruhare mukurokora Abatutsi ndetse n’abakomeje kubafasha kwiyubaka ariko kandi asaba ko uruhare rwa buri wese rukenewe mukwerekana amakuru yafasha uwabuze uwe amenya aho ari akabasha kumushyingura mu cyubahiro bityo nawe akaruhuka mu mutima.

Prisca Uwamahoro, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Abanyakayenzi ko nk’Akarere bifatanije nabo, ariko kandi asaba abaturage kumva ko ibyo basabwa n’abarokotse ari ikintu cyoroshye bakwiye gukora.

Prisca Uwamahoro.

Uwamahoro, yabasabye gufasha abarokotse Jenoside bakabarangira aho abishwe bashyizwe, bakamenya amakuru yabo, bakabashyingura mucyubahiro nabo bakaruhuka ku mutima. Yabasabye kandi kurushaho kubakira ku kuri, bakagaragaza amakuru kuko nta bandi bayazi kubarusha. Yabibukije ko kugaragaza ukuri bizarushaho gufasha abarokotse kwiyubaka no kubaka ubumwe bw’abanyarwanda muri rusange.

Depite Rwaka wari umushyitsi mukuru yabwiye Abanyakayenzi ati“ Ese koko twahagurutse abantu bo muri  Kirwa, Abantu bo muri Kayenzi badafunze, bazi aho abantu bashyizwe bakahagaragaza abantu bagashyingurwa, icyo kintu kinaniranyeho iki, kuki tutumva ngo duhinduke twikureho n’uwo mutwaro w’uburemere mu mutima w’icyo kintu kiduhoramo, iyo wemeye guhinduka no mu mutima uraruhuka ukaba umuntu mwiza, ukaba umunyarwanda muzima”. Yakomeje abibutsa ko urukundo rutavangura arirwo ruzafasha abanyarwanda kubaka igihugu cyabo bakakigira cyiza.

Depite Rwaka.

Mu kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko mu murenge wa Kayenzi, habaho umwanya wo kujya ku ruzi rwa nyabarongo kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywamo, hakaba gahunda yo kugera kuri hamwe mu hantu hibukirwa hashyizwe ibimenyetso by’amateka ku bw’ibyahakorewe byibutsa Abanyakayenzi n’abandi inzira y’umusaraba abishwe banyujijwe.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga