• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Karongi-Umuganda: Minisitiri Biruta yasabye ababyeyi kwipimisha batwite no kubyarira kwa muganga

Umwanditsi
April 27, 2019

Mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wo kuri uyu wa 27 Mata 2019, Minisitiri w’ibidukikije n’ibikorwaremezo Vincent Biruta wakoranye umuganda n’abanyamutuntu, yibukije ababyeyi ko bakwiye kubahiriza gahunda yo kwipimisha mu gihe batwite kandi bagaharanira kubyarira kwa muganga.

Minisitiri Vincent Biruta niwe Mboni y’Akarere ka karongi, ubwo yakoranaga umuganda n’abaturage b’aka karere by’umwihariko abo mu Murenge wa Mutuntu, Akagari ka Kinyonzwe ku kigo cy’amashuri cya Manji yasabye akomeje ababyeyi bose ko bagomba kwitabira gahunda yo kwipimisha batwite ndetse no kubyarira kwa mu ganga.

Min. Biruta n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Minisitiri Biruta, yababwiye ko yaba umubyeyi n’umwana bibafasha kuko bakurikiranwa ubuzima bwabo, umwana akagira ubuzima bwiza buzira umuze na Nyina akitabwaho. Yabibukije kandi ko bagomba kwita ku minsi igihumbi y’umwana kuko ariyo ntangiriro y’umuntu uzagirira igihugu akamaro.

Aganira n’aba baturagem Min Biruta yabasabye kandi ko bakwitegura ndetse bakazanitabira umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo uba tariki ya 01 Gicurasi buri mwaka.

Kuri iyi ngingo, yababwiye ko bagomba kwikuramo imyumvire abantu benshi bagira yo kumva ko umunsi w’abakozi ureba gusa abakozi ba Leta, ahubwo abwira abaturage ko buri wese mu kazi akora agomba kwizihiza uyu munsi areba uburyo ya kwiteza imbere kurushaho.

Mu byifuzo by’aba baturage bagejeje kuri Minisitiri Biruta ndetse bigashimangirwa na Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabivuze, bamugaragarije ko bahejejwe mu bwigunge bwo kutagira imodoka ishobora kubageza mu mujyi ku kibuye bitewe no kutagira umuhanda.

Aba baturage uretse kutagira umuhanda muzima watuba babasha kubona imodoka ibageza ku Kibuye, banagaragaje ibyifuzo bindi by’ibibabangamiye binatuma basa nk’abahejwe mu iterambere no kwihangira imirimo bitewe no kutagira umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri Biruta, yijeje aba baturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka karongi ko agiye kubakorera ubuvugizi bagakorerwa umuhanda ndetse bagahabwa n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe cya vuba. Yabijeje ko akigera I kigali arahita avugisha abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu n’amashanyarazi (REG ).

Minisitiri Biruta, yasabye aba baturage b’uyu murenge ukora ku ishyamba rya Nyungwe ko bagomba kwirindira umutekano bafatanyije n’izindi nzego zirimo ingabo na police. Iki gikorwa cy’umuganda cyanitabiriwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Ingabo, Polisi n’abandi.

Sixbert Murenzi

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga