• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umwanditsi
May 1, 2019

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata 2019 amatsinda abari y’abapolisi  b’u Rwanda basimburanwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. 

Ahagana  saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant  Commissioner of Police (ACP) Claude Tembo bari bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeje muri Sudani y’Epfo. Bari bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 160 bari bamazeyo umwaka umwe nabo bahise bagaruka mu Rwanda, bari bayobowe na Assistant  Commissioner of Police(ACP) Emmanuel Karasi.

Mbere y’uko aba bapolisi bagenda mu gitondo cyo ku Cyumweru bari  babanje kuganirizwa n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda  ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye. Mu butumwa yabahaye yabasabye kuzaba icyizere n’isoko y’ituze n’umutekano ku baturage bagiye gucungira umutekano.

Yagize ati: “Ubu mugiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo aho muzaba murimo gukorana n’abandi bapolisi ndetse n’abasirikare baturutse mu bindi  bihugu . Muzakorera hamwe , mukore nk’ikipe kandi muzabe icyizere ku baturage mugiye kurinda aho bari mu nkambi bakuwe mu byabo n’intambara, kuba muri yo bizabe isoko y’umutekano kuri abo baturage.”

DIGP Namuhoranye yakomeje abasaba kuzagaragaza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda.

Ati:”Igihe cy’umwaka mugiye kumara muri kiriya gihugu mugomba gukora uko mushoboye kose mukirinda ikosa iryo ariryo ryose nk’uko bagenzi banyu babanjirije yo babigenje ndetse nibishoboka muzabarushe. Mwarahuguwe, mugomba kurinda neza bariya baturage aho bari mu nkambi, muzabikorane ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga.”

Ubwo yari ageze ku kibuga k’indege cya Kigali ACP Emmanuel Karasi wari uyoboye abapolisi 160 bari basoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo yashimiye  abapolisi yari ayoboye bereye uburyo bitwaye neza bakabasha gusoza akazi igihugu cyari cyarabatumyemo. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umuryango w’abibumbye uburyo bakomeje kubaba hafi mu kazi barimo.

Yagize ati:”Buri mupolisi najyanye yagarutse amahoro ndetse twazanye imidari y’ishimwe twahawe n’umuryango w’abibumbye ku bw’akazi keza twakoze. Biradushimishije kuko twakoze neza ibyo igihugu cyacu cyari cyaradutumye.”

Yakomeje avuga ko akazi bari bamazemo umwaka kajya gusa nk’ako bari basanzwe bakora igihe bari mu Rwanda kuko byose ari ugucunga umutekano w’abaturage , itandukaniro ririmo ni uko muri kiriya gihugu umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’amakimbirane yababayemo umutekano wabo ukaba uri mu biganza by’intumwa z’umuryango w’abibumbye barimo n’abapolisi u Rwanda rwohereza yo .

ACP Karasi yanavuze ko ibikorwa byabo bitagarukiraga mu gucunga umutekano w’abaturage aho bari mu kambi ko ahubwo banabegeraga bakabafasha mu bikorwa bibateza imbere nk’umuganda rusange no kubigisha uko nabo bakwicungira umutekano ubwabo ndetse n’ibindi bikorwa bibateza imbere. Ni ibintu ACP Karasi avuga ko byatumye abaturage bo muri Sudani y’Epfo babakunda bakabiyumvamo bityo akazi kakoroha.

Chief Inspector of Police (CIP) Liberatha Bampire umwe mu bapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro yavuze ko amahugurwa bahabwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ariyo atuma bashobora guhangana n’imbogamizi bashobora guhurirayo nazo.

Yavuze ko ari  ishema k’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda ndetse n’umuryango we kuba barabahagarariye neza bakaba abambasaderi beza bakaba bagarutse batekanye kandi bafite ishema.

Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bagera kuri 560 mu gihugu cya Sudan y’Epfo aho bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro muri icyo gihugu. U Rwanda kandi rufite amatsinda y’abapolisi agera kuri 7 ari mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika(CAR) ndetse no mu gihugu cya Haiti, bose hamwe bakaba bagera  ku 1140.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga