• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gishari : Hashojwe amahugurwa yo gutabara abari mu kaga

Umwanditsi
May 4, 2019

Kuri uyu wa 03 Gicurasi 2019 mu Ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic (GIP) hashojwe amahugurwa y’abapolisi yaramaze ibyumweru bitatu yibandaga ku kuzimya umuriro no gutabara abantu baheze mu byuma bizamuka mu miturirwa .

Ayamahugurwa yateguwe n’ishuri rya IPRS Gishari kubufatanye n’ikigo cy’abadage kigisha uburyo bwo gutabara abari mukaga (Strategic Fire Solutions) yari agizwe n’ibice bibiri aho bize kuzimya Indege, gutabara abarimo ndetse no Gutabara abantu baheze mu byuma bizamura abantu mu miturirwa.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega Umuyobozi w’ishami rya Polisi Rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara avuga ko nk’umwe mubahawe aya mahugurwa aziye igihe kuko hari ubumenyi bwinshi bungutse batari bafite .

Yagize ati “ Igihugu cyacu kiri gutera imbere natwe niyo mpamvu tugomba kongera ubumenyi , Ubusanzwe ntabumenyi buhagije twari dufite bwo kuba twatabara abantu baheze mubyuma bibazamura mu nzu ndende (Elevator or Lift) ariko ubu ntakibazo twagira duhuye n’icyo kibazo kandi twari dufite umubare mucye ufite ubumenyi mu kuzimya indege none uriyongereye.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gishari Integrated Polytechnic SSP David Kabuye wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa yababwiye ko ubumenyi  bahawe ari ubwibanze akabasaba kwaguka mu mutwe bakagumya gukora byinshi kugirango bagendane  n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “ Ubumenyi buhora bukenewe iyo usoje bimwe uba ubonye imbaraga zo gukomeza gukora byikubye uko wakoraga kuko uhise urekeraho ibyambere biragende ugasigara umeze nkaho utagize icyo umenya. Murasabwa kugumya kongera ubumenyi kandi Polisi y’u Rwanda izahora ibafasha kugirango ubumenyi bwanyu bubashe kwiyongera.”

SSP Kabuye yakomeje ababwira ko bafite inshingano zo kwigisha abaturage aho bakorera n’aho batuye uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi.

PC Mukashyaka Pauline umwe mubanyeshuri bahawe aya mahugurwa yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko yarafite ubumenyi kubindi ariko ntabumenyi yari afite kubyuma bizamura abantu mu miturirwa

Yagize ati “Aya mahugurwa anyongereye ubumenyi mukuzimya indege no gutabara abarimo no gutabara abantu bagiriye ikibazo munzira zijyana abantu mu miturirwa.”

Aya mahugurwa yaramaze ibyumweru bitatu akaba yaritabiriwe n’abapolisi ,abasirikare n’abakora ku kibuga k’indege 22. Yibanze ku kuzimya indege no gutabara abari mu ndege ndetse no gutabara abantu baheze mubyuma bibazamura mu miturirwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga