• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rulindo: Polisi yasubije Litiro 1060 za Mazout zari zibwe Kompanyi ya CHICO

Umwanditsi
May 6, 2019

Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yasubije kompanyi ikora umuhanda Base-Rukomo amavuta angana na litiro 1060 yari yibwe n’abakozi bahakora.

Ikigikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2019 Cyitabiriwe n’Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Karake Ferdinand, Umuyobozi wa Polisi muri ino ntara ACP Jean Baptiste Ntaganira uhagarariye CHICO Nsengiyumva Donacien n’abandi bayobozi batandukanye, Aho basabye abaturage kwirinda ingeso zitandukanye zirimo n’ubujurura kuko bugira ingaruka k’ubufatiwemo.

Karake Ferdinand yasabye abakozi ba kompanyi ya CHICO ndetse n’abaturage muri rusange kureka ubujura kuko bubagiraho ingaruka nyinshi iyo babufatiwemo.

Yagize ati“ iyo ufatiwe mu ngeso mbi y’ubujura bikugiraho ingaruka aho utakaza akazi kari kagutunze bityo bikagira ingaruka nyinshi k’umuryango wawe ndetse nawe iterambere rikadindira.”

Yakomeje asaba abaturage gukora ibibafitiye akamaro kuruta kumva ko bazakizwa n’byo batakoreye (ibyibano) kuko ntawe bizigera bihira, usibye ku bikuramo igihombo gusa.

Yagize ati “ Iyo wibye ikigo ukorera bituma imikorere yacyo itagenda neza bigatuma gishobora gukora ibintu bitujuje ubuziranenge kuko ibyagakoreshejwe biba byibwe. Ibi bigatuma nkabakora umuhanda bawusondeka nturambe . Murasabwa kubyirinda kuko ntawe utazi akamaro k’imihanda mu iterambere ry’igihugu .”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Jean Baptiste Ntaganira  yavuze ko bibabaje kubona umuntu ahabwa akazi aho kugakora neza akajya atwara ibikoresho byabo akorera.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ntizihanganira umuntu wese washaka gutwara iby’abandi kuko uwavunitse abishaka biba byaramutwaye imbaraga nyinshi, niyo mpamvu buri wese asabwa gushyira imbaraga mu gukora kuruta kumva ko azakizwa n’ubujura.”

ACP Ntaganira yakomeje avuga ko aya mavuta yashubijwe  ikompanyi ya CHICO yagiye afatwa k’ubufatanye n’abaturage aho Polisi yagiye iyafatana abacuruzi batandukanye

Yagize ati “Amakuru Polisi ihora isaba abaturage gutangira ku gihe niyo yatumye aya mavuta afatwa ,agafatanwa abacuruzi bari barayaguze n’abakozi bo muri iyi kompanyi. Ni igisebo gufatwa uhombya ibyo wagakwiye gucunga neza kugira ngo bizagirire abanyarwanda bose akamaro.”

Uwari uhagarariye CHICO Nsengiyumva Donacien ariwe washyikirijwe aya mavuta yashimiye Polisi uburyo yita ku baturage n’ibyabo  ikabasha kugaruza ibiba byibwe.

Abaturage bari bitabiriye iki gikorwa bagera ku 1000, bibukijwe gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashwe gukumirwa bitaraba.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga