• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rusizi/Rwimbogo: Abakobwa batojwe bafashije bagenzi babo kwikura mu bukene

Umwanditsi
May 13, 2019

Bamwe mu bakobwa bibumbiye mu itsinda Dushyigikirane ryo mu Murenge wa Rwimbogo bahamya ko kunyura mu itorero ry’igihugu byabatinyuye bakanafasha bagenzi babo kwishyira hamwe bishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo bagamije kwiyubakira ejo heza.

Kubaho kw’itsinda Dushyigikirane byavuye mu gitekerezo cy’umwe mu bakobwa baciye mu iterero ry’igihugu nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. Afatanije na bamwe muri bagenzi be bafashije abakobwa 30 n’umugabo umwe gushinga itsinda bise “Dushyigikirane” ribafasha kwikura mu bukene no guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Donata Tuyizere, Perezida w’itsinda Dushyigikirane ari nawe wazanye igitekerezo nyuma yo kuva ku rugerero, ahamya ko kubaho kw’iri tsinda byabarinze uburara, bibafasha kwishakamo ibisubizo barazigama ndetse bihesha agaciro kuko ngo badasabiriza ndetse bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Ati “ Binyuze muri iri tsinda, ibintu byose tubikorera kuri gahunda. Ubumwe bwacu bwadufashije kwiteza imbere dushinga agasoko ducururizaho imboga n’imbuto, turizigama, tugura amatungo ndetse tubasha kubona ibyo dukeneye tudasabirije cyangwa se ngo tugwe mu bishuko by’abaza batubeshyeshya utuntu n’utundi”.

Tuyizere, avuga ko mu itsinda buri wese azigama amafaranga kuva kuri 200 buri cyumweru, nyuma y’amezi 12 bakagabana buri wese akayashora mu mushinga umufasha kwiteza imbere. Avuga ko ku ruhande rwe yaguze ingurube 2 zaje kumuha ibibwana 5 yagurishije agakuramo ibihumbi 100 bikamufasha kwikorera indi mishanga no kwikenura ariko kandi no kugira uruhare mu iterambere rye bwite n’umuryango.

Abagize iri tsinda uko ari 30, biyemeje kutagaya umurimo, biha gahunda yo kuzigama bahereye kuduke bafite, bishyiriyeho agasoko k’imboga n’imbuto, bagira igihe cyo kwicara bakaganira ku bibazo byugarije urubyiruko ndetse bagafatanya gushaka ibisubizo byatuma barushaho kugira ubuzima bwiza ari kako bashakisha uko biteza imbere bahereye mu kwishakamo ibisubizo.

Umwe muri aba bagize itsinda Dushyigikirane akaba anacururiza mu gasoko bishyiriyeho kari mu isantere y’ubucuruzi ya Mushaka, agira ati “ Kuba hamwe na bagenzi banjye byandinze byinshi birimo ibishuko by’abagabo n’abasore, byamfashije kwizigama no kwiteza imbere mpereye kuri duke mbona, ubu nta musore waza anshukisha amafaranga ahubwo bo baza kudutereta baziko dufite amafaranga menshi. Hano iyo byagenze neza ntahana inyungu nk’iy’amafaranga hagati ya 2000-4000Frws, bidufasha rero kutandavura no kwishakamo ibisubizo ariko kandi tunafasha imiryango”.

Mu cyifuzo cy’abagize itsinda Dushyigikirane cy’uko bafashwa kubona ahantu kuri uyu muhanda bakorera, aho bikinga imvura iguye cyangwa se imvura ariko kandi bakanareka kwirukanyira umuhisi n’umugenzi n’imodoka ige, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko icyifuzo cyabo ari icyo gusuzumanwa ubwitonzi ngo kuko bashobora no kuba bakorera ahantu hatemewe.

Kankindi Leoncie, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu aganira n’intyoza.com atangaza ko igitekerezo abagize iritsinda bafite ari cyiza. Avuga ko kubyo gufashwa kugira aho bakorera hatekanye ari ibyo gusuzumanwa ubwitonzi, kandi ngo byaba byiza banditse ibyifuzo byabo Akarere kakareba icyakorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga