• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

SOBANUKIRWA IBINTU BY’ INGENZI BIZAGUKOMEZA MU BYO UHURA NABYO – Rev. / Ev. Ev Eustache Nibintije

Umwanditsi
May 24, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”.

Soma Imigani 8: 34-35

“Hahirwa umuntu unyumvira, akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, agategereza ku nkomoko y’ imiryango yanjye kuko umbonye aba abonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.”

Igihe cyose uzimenyereza ibintu ngiye kuzakubwira mu i SEMINAR izatangira ejo, Seminar y’ iminsi irindwi bizagufasha gukomera, ndetse no ku kurinda ibitero bya Satani maze ubashe kwakira intsinzi ndetse unayinezererwe mu buzima bwawe.

Ibanga ry’ ubuzima bwawe ririhishe. Ntabwo bwihishe buva kuri wowe ahubwo Bwihishe wowe kandi bukiri muri Wowe. Bishaka kuvuga ko ubuzima bw’ ejo bwawe ( your future, ton avenir, maisha yako ya badaye)buterwa nawe.

Uko umeze uyu munsi ni uko bikugendekera mu buzima bwawe bwa buri munsi, ntabwo ari impanuka. Ndetse ntabwo nareka ku kubwira ko binashoboka ko atari nako Imana ishaka ko ubaho.

Reka nongere mvuge ko “ BIRI MU MABOKO YAWE Ndetse KURUSHA UKO UBIZI”. Ni hehe dushobora kuvumbura aho ibanga ry’ ubuzima bwacu ryihishe?

Icyo UKORA buri munsi cyerekana icyo UFITE mu buzima bwawe. Niba uri KUBIBIRA mu mubiri icyo UZASARURA ntabwo kizaba icyo WIFUZA mu mibereho yawe. Ariko nu BIBIRA  mu mwuka uzaba umuntu UKOMEYE nongere mbisubiremo “UKOMERE CYANE”.

Uzaba UHAGAZE ahantu wumva USHIKAMYE kandi nta kintu gishobora kugutera ubwoba, uzaba UHAGAZE neza ku buryo Satani bizayigora ku kwinjirana.

Ikindi uzaba uhagaze neza ku buryo ushobora kwakira ikintu cyose kivuye ku Mana yawe  bitarebye ibintu ibyari byo byose biri kunyura mu nzira y’ imibereho yawe ya buri munsi.

Ni wowe ubwawe ugomba gufata umwanzuro ( Decision) cyangwa ukabireka kuko ubona ko ntacyo bikubwiye. Iyo usomye ijambo ry’ Imana hariya mu gitabo cy’ Imigani igice cya munani ku murongo wa mirongo itatu na gatanu haravuga hati” Umbonye wese aba bonye ubugingo kandi azahabwa umugisha.”

Ijambo ry’ uzuye amavuta( anoints,Upako) rya buri munsi ritanga umusaruro kuri wowe urisoma ndetse rigaha Imana icyubahiro bitewe ni uko uri kurikorera akazi,  bityo bikakwinjiza mu bushake bw’ Imana.

Niba ushaka guhagarika gutsindwa n’ ibigeragezo tugenda duhura nabyo muri ubu buzima cyangwa gucika intege zo kubana n’ Imana muri buri situation , ni ngombwa gufata ukwizera kwawe uka kuzamura mu rwego rwo hejuru.

Mu gihe uzakurikirana iyi Seminar y’ iminsi irindwi izatangira ejo bizagufasha gukomera maze urusheho kuzamura ukwizera kwawe ahandi hantu hashimishije.

P.s. Partner(Ndagusabye wowe dufatanije), Rarika abandi bantu mu gukurikirana iyi Seminar y’ Umugisha. Imana iraguha umugisha.

Andikisha abantu 20 ku murongo wa WhatsApp +14128718098 uhabwe impano (Gift) itangwa na Nibintije Evangelical Ministries.

Imana iguhe Umugisha..!

Iri jambo muritegurirwa na

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES 

Email: estachenib@yahoo.com

+ 14128718098(WhatsApp)

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga