• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Theresa May, yatangaje itariki azeguriraho kuba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza 

Umwanditsi
May 24, 2019

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza akaba ari nawe muyobozi w’ishyaka ry’abagendera ku mahame ya cyera( Conservative Party), kuri uyu wa Gatanu  tariki 24 Gicurasi 2019 yatangarije ko tariki 7 Kamena 2019 azegura ku buyobozi amazeho imyaka itatu.

May, yatangaje ko byari umugisha kuba Minisitiri w’intebe wa kabiri w’umugore mu mateka y’u Bwongereza. Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, yatangaje ko kuba avuye kuri uyu mwanya, nta rwango ajyanye, ko ahubwo ari amahirwe yagize guhabwa icyizere cyo kuyobora igihugu akunda.

Ubwo yatangazaga itariki ye yo kwegura, yashime ibikorwa bitandukanye Guverinoma ayoboye kugeza ubu yagezeho. Muri ibyo harimo nko Kugabanya umubare w’Ubushomeri, Kugabanya icyuho cy’ibiva mu mahanga, gushaka inkunga yo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe n’ibindi.

Mu kuba Theresa May, agiye kuva ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, mubyo ajyanye bimubabaje ndetse nawe ubwe yitangarije harimo kuba mu gihe amaze yarananiwe kuvana igihugu cy’u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi-Brexit.

Abatari bake mu badepite b’ishyaka rye bamuahimiye ubutwari agize bwo kwegura dore ko umwaka ushize bashatse kumweguza ariko akabisimbuka. Nta washidikanya ko kimwe mu bibazo bitumye ananirwa ndetse cyanatumye ajyenda atakarizwa icyizere ari ukuba yariyemeje gukura igihugu cye mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi-EU ariko inshuro nyinshi yagiye agerageza kumvikana n’ibihugu bigize uyu muryango ngo awuvemo bidateje igihombo gikomeye byaranze kugeza n’ubwo abo bayoborana nabo benshi bamuteraranye bakamutera utwatsi.

Nubwo gusaba kwikura muri EU byari byakozwe n’ubwiganze bw’Abongereza binyuze muri Kamarampaka yabaye ku ngoma ya David Cameron, ndetse bikanatuma yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ari nabwo Theresa May yajyaga kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2016, imyaka ishize ari itatu mu nteko ishinga amategeko barananiwe kumvikana ngo icyemezo cyo muri Kamarampaka gishyirwe ku iherezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga