• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo(igice2) – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
May 25, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi bizagukomeza mu byo uhura nabyo”.

Soma Matayo 4:4

“Arabasubiza ati” Handitswe ngo; umuntu ntatungwa n’ umutsima gusa ahubwo atungwa n’amagambo yose avuye mu kanwa k’ Imana.”

Ntabwo dukwiriye gutungwa n’ ibyo kurya bidutungira umubiri gusa, kuko dukeneye n’ ibyo kurya bidutungira Roho zacu. Umuntu uwari we usobanutse kandi unasobanukiwe amayeri ya Satani ndetse n’ uburyo akoresha yiyoberanya, ni ngombwa ko asobanukirwa nabwo akamaro ko guteza imbere imikurire ye yo mu buryo bwa mwuka, kugira ngo abashe guhagarara atajegajega mu gihe satani amugabyeho ibitero mu nzira izari zo zose.

Ikibazo kije kuri wowe ni iki, Ni gute wagaburira Roho yawe?

Umukristo uhagaze neza mu kibuga k’ imirwano aba azi neza ko, gufata igaburo rya saa sita ryo mu buryo bw’ umwuka buri cyumweru gusa ku rusengero ( Church on Sunday) bidahagije. Kuko bidashobora guhagarika ibitero by’ umwanzi. Kuko hari igihe aza yasizoye kandi agenda yungikanya ibibazo bigiye bitandukanye kandi mu gihe kimwe.

Yesu yarabitubwiye muri Yohani 16:33

“Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri njye. Mu isi mugira imibabaro ariko ni muhumure naranesheje.”

Nshuti y’ Imana dukeneye ibiryo bya buri munsi kandi bidakonje, ahubwo ibiryo bishyushye. ( Hot meals) kugira ngo tubashe guhagarara ahirengeye kuri buri kigeragezo kandi dufite intsinzi.

Kugira ngo mbe nabasha kuba nafasha abantu ku bijyane n’Inyigisho z’ Imana kandi nanjye nifasha kuko umusirikare acunga umutekano w’abantu nawe yicungira uwe, ni uko nabashije gusobanukirwa akamaro ko gukoresha umwanya wanjye ndi kwiga ijambo ry’ Imana buri munsi.

Kuko byansabaga gushyiraho umwanya (Scheduler ) uhagije mu gusoma Bibliya, gukurikirana inyigisho nkizi, gukurikirana amasemina agiye atandukanye kandi anabera ahantu hatandukanye ndetse akoreshwa n’ abantu bagiye batandukanye.

Ntabwo narebaga amafaranga byantwaraga kuko hari igihe nafata imodoka cyangwa indege , nkarara muri Hotel ndetse kugira ngo ujye no muri semina byagusabaga kwiyandikisha kandi ugatanga amafaranga atari make mu kwiyandikisha.

Ni ngombwa kwiga ijambo ry’ Imana kugira ngo bigufashe none ndetse no mu gihe kiri imbere kandi gikomeye mu buzima, Kuko hari igihe uzagera aho utazabasha kumva ijambo ry’ Imana cyangwa kubona umwanya wo gusoma Bibiliya.

Birashoboka ko nabwo ubu uri muri group muri gukomezanya, ariko hari igihe uzaba uri (busy-uhuze ) mu buzima. Uri gutungwa n’ijambo ry’ Imana wumvise cyangwa wasomye.

Uyu munsi wa mbere wa Seminar yacu, ndikumva muri njye umwuka wera ari kumbwira ngo nkubwire nti “ IJAMBO RY’ IMANA RIGOMBA KU KUBERA IKINTU UKWIRIYE  GUSHYIRA IMBERE KURUSHA IBINDI BYOSE “

Ubwo natangiraga kwiga Theology nkigera hano byasabye kwiga mba ku ishuri kugira ngo mbashe kwimenyereza ururimi rw’ icyongereza ndetse no kuba nakurikira neza ibyo niga. Aho ku ishuri saa moya n’igice za mugitondo twafataga igaburo rya mu gitondo (breakfast ) mbere ko winjira aho urifatira ku muryango hari handitse ngo “ NO WORD, NO BREAKFAST “. Bishatse kuvuga ko “ Niba uvuye aho urara utabanje kugaburira roho yawe, ntugaburire n’ umubiri wawe.”

Reka ndangize nkubwira nti “NTUGAFATE IBYO KURYA BYA MUGITONDO KUGEZA IGIHE UGABURIYE ROHO YAWE”.

Imana iguhe umugisha..!

Iyi Seminar muyiteguriwe na

Nibintije Evangelical Ministries 

Email: estachenib@yahoo.com

+14128718098(WhatsApp)

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga