• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Urubyiruko rusaba ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihagurukirwa

Umwanditsi
May 31, 2019

Mu Nteko rusange y’Urubyiruko yateranye kuri uyu wa 30-31 Gicurasi 2019 ku Kamonyi, urubyiruko rwagaragaje ko iterwa ry’Inda mu bangavu ari ikibazo cyo guhagurukirwa na buri wese, hagakazwa ingamba. Gusa na none abangavu basabwa kunyurwa n’uko babayeho mu miryango.

Uwiyoboye Amina, ahagarariye inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyarubaka. Ahamya ko bimwe mu bibazo bitera abangavu guterwa inda zitateganijwe birimo ibyo bikururira nko kutemera kunyurwa n’uko imiryangi yabo ibayeho. Gusa, asaba inzego zose na buri wese kumva ko iki kibazo kimureba ariko cyane ababyeyi.

Ati “ Ikibazo cy’abangavu barimo guterwa inda zitateganijwe usanga giterwa; no kuba nk’urubyiruko dufite ikibazo cyo kutanyurwa n’uko ubushobozi bw’Ababyeyi bacu bungana cyangwa uko imiryango yacu ibayeho. Ikindi ni ukuba Ababyeyi batakita ku bana babo, babari kure nta mwanya, abana bahariwe abakozi. Urubohero rwakuweho kandi Shangazi yari umubyeyi ukenerwa mu muryango abana b’abakobwa bagahabwa uburere bakabwirwa ko kizira kikaziririzwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina, bagasobanurirwa ingaruka zabyo kuribo no ku muryango Nyarwanda”.

Akomeza ati “ Hari ubukene bugamburuza benshi mu bana no gushaka amafaranga bakiri bato. Hari kandi Ubujiji bufatiye kutaganirizwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, aho hari abishora mu bintu bagira ngo bagire abo bigana muri bagenzi babo maze kubwo kutaminya imikorere y’umubiri we, atazi niba ari mu gihe cy’uburumbuke, atazi uko ya kwirinda ugasanga bibaye zimwe mu mpamvu zo guterwa inda atateganije”.

Uwiyoboye Amina.

Uwiyoboye, asanga ko ikibazo cy’inda zitateganijwe ziterwa abangavu gikwiye guhagurukirwa na buri wese, hagakazwa ingamba ariko by’umwihariko ababyeyi bakaza ku isonga. Nk’urubyiruko kandi ahamya ko iki kibazo kiri mihigo bafite, ko biteguye gukora ubukangurambaga n’ibishoboka byose bafatanije n’izindi nzego.

Rugwiro Gahamanyi David, umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Kamonyi ahamya ko ingamba zo guhangana n’iterwa ry’inda zitateganijwe mu bangavu zikwiye gukazwa kuko ngo n’impamvu zabyo zivuka umunsi ku munsi bitewe n’imibereho y’ubuzima urubyiruko rugenda rubamo.

Ati “ Impamvu z’iterwa ry’inda zitateganijwe mu bangavu zivugwa ni nyinshi kandi ziratandukanye. Hari abashukishwa ibintu, ariko icyo navuga ni uko hakwiye gukazwa ingamba bitewe n’ubuzima urubyiruko rugenda rubamo”.

Mu ngamba zikwiye gufatwa, agira ati “ Hari ukumanuka tukegera urubyiruko duhereye mu mudugudu tukagera no mu mashuri, tukabigisha ubuzima bw’imyororokere kuko hari abazitwara kuko batazi imihindagurikire y’ubuzima bwabo. Hari ukuzamura icyerekezo kibafasha kwirinda ibishuko, hakaba no gushimangira muri bo indangagaciro zikwiye kuranga umukobwa w’Umunyarwanda n’ibindi”.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko witabiriye iyi Nteko rusange, yemera ko ikibazo cy’iterwa inda mu bangavu gihari ariko akavuga ko urubyiruko ubwarwo arirwo rukwiye kuba ku isonga kuri iki kibazo.

ES Mwesigwa Robert / Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, aganira n’urubyiruko mu nteko rusange ku Kamonyi.

Ati “ Ni ikibazo kimaze kugaragara y’uko kiri mu rubyiruko nubwo hari ingamba, nk’ubukangurambaga kuko akenshi bijyanye n’imyitwarire y’urubyiruko. Mu ngamba dufite zikomeye ni uko urubyiruko rwabyikemurira ku giti cyabo. Ibikomeye nibo bonyine bagomba kubyikemurira kuko ni imyitwarire yabo”.

Akomeza ati “ Inzego barimo barayobora kandi bayobora urubyiruko. No kugira ngo gikemuke ni inshingano zabo gufata ingamba bakabihagarika. Ntabwo ari Polisi!, Oya Polisi, Minaloc izo ni inzego zunganira inzego z’urubyiruko zihari ariko hagati yabo bagomba kwicara bakabyikemurira”.

Abana 337 nibo kugeza ubu batewe inda nk’uko umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi abihamya. Nubwo uru rubyiruko ruvuga ko rurajwe ishinga no guhangana n’iki kibazo, runahamya ko ingengo y’imari bagenerwa ikiri nke ugereranije n’ibyo basabwa.

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bagenewe Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda (16,000,000Frws). Aya mafaranga uyagabanije imirenge 12 igize Akarere, ukayagabanya utugari 59 n’imidugudu 317 kuko inzego zubatse kugera ku Mudugudu, hari aho usanga bigoye kumva uko bazagera ku ntego y’ibikorwa basabwa mu gihe nta bushobozi mu mafaranga bubageraho.

 

Aba ni abayobozi batandukanye baganirije urubyiruko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga