• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Sobanukirwa ibintu by’ ingenzi bya gukomeza mu byo uhura nabyo ( igice cya 5)

Umwanditsi
June 1, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Sobanukirwa Ibintu by’Ingenzi byagukomeza mu byo uhura nabyo”. Igice cya 5

Zaburi 34: 1

“ Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka”

Waba uzi ururimi ruvugika mu ijambo “ GUHIMBAZA “no “GUSHIMA “ icyo bivuga? Ni ururimi rwo “KWIZERA “ kandi rukaba ururimi rwo “ KWAKIRA”. Umukristo ukomeye muri we haba huzuye” GUHIMBAZA”no “GUSHIMA” Imana.

Niyo mpamvu twahamagariwe guhimbaza no gushima Imana igihe cyose. Uko waba umerewe kose, uko byaba bimeze kose mu buzima bwawe, byaba bimeze neza cyangwa bitameze neza, dufite impamvu zo guhimbaza no gushima Imana kuko tuyishimira;

IBYO yadukoreye mbere

IBYO ikora ubu

IBYO tuziko igiye kugukorera

Guhimbaza no Gushima bigenda bikomeza ku minwa yacu kuko ari igikorwa cyo “KWIZERA “. Iyo WIZEYE wakira ibyo wayisabye kandi UGASHIMA kubw’ Ibyo iguhaye. Nubwo cyaba kitarabonekera amaso y’ umubiri, nabwo ugomba gushima Imana kandi ukayihimbaza uvuga uti “NDABIZI IBISUBIZO BYANJYE BIRI MU NZIRA.”

Umukristo ukomeye amenya ko hari uguhuzwa( connection) hagati yo GUHIMBAZA no GUKOMERA. Baba bazi ko umwuka w’ Imana ubazamura ukabashyira mu mwanya runaka ndetse ukanabaha umusaruro mwinshi mu gukomera ko mu buryo bwo mu mwuka.

Niba wizeye iri jambo ry’ Imana, ZAMURA AMABOKO YAWE UHE IMANA ICYUBAHIRO KANDI UNAYISHIMIRA IBISUBIZO BY’IBYO WAYISABYE.

AMEN.

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku nshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ ijambo ry’ Imana mu minsi itari yo ku cyumweru.

Wowe ndetse n’ inshuti zawe mushobora kutwandikira kuri Email: estachenib@yahoo.com or

+14128718098(WhatsApp)

Kandi niba ari ngombwa mushobora kutubwira na bimwe muhanganye nabyo mu buzima kugira ngo tube twabafasha kubisengera.

Imana ibahe umugisha…! Kandi ibishimire..!

Iri jambo muri teguritegurirwa na

NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL 

              (NEMI)

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga