• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Rubavu: Yafatanwe ibiro 66 by’urumogi

Umwanditsi
June 2, 2019

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe  Nduwayo  Jean Claude w’imyaka 24  atwaye urumogi ibiro 66 kuri moto TVS RE  266 Q yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Nduwayo usanzwe utuye mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu afite ibiro 66 by’urumogi amaze kubyambutsa umupaka aho yari afite umugambi wo gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge hirya no hino mu gihugu.

Chief Inspector of Police (CIP)  Innocent Gasasira yavuze ko Polisi yafashe uyu mugabo ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.

Ati “Mu masaa 18h30 z’umugoraba abaturage babonye uyu mugabo atwaye moto ipakiye  ibintu bagira amacyenga kuko babonaga aturutse hafi y’umupaka bihutira kumenyesha Polisi maze iramufata isanga apakiye urumogi.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye ko umuntu yijandika mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka nyinshi haba kuri we ndetse no k’umuryango we.

Yagize ati “Iyo wishoye mu biyobyabwenge bikwangiriza iterambere kuko ubuzima bwawe burangirika ukaba ntakindi watekereza cyagufasha n’umuryango wawe ndetse iyo ubifatiwemo urabihanirwa bityo ukabera abawe umutwaro.”

CIP Gasasira akomeza aburira abantu ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage abicisha ibiyobyabwenge ndetse ko aribyo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya ituze mu baturage.

Yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba batanga amakuru yaho babikeka ndetse asaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya atangira amakuru ku gihe.

Nduwayo Jean Claude yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga