• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/09/25
Kamonyi-Musambira: Imihigo duhiga ikora k’Ubuzima bw’Abaturage, dusabwa kujyanamo-Gitifu Nyirandayisabye Christine
03/09/25
Kamonyi-Rukoma: Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we wUmuhungu amuteye icyuma
03/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
03/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira

Hagarika GUSHIDIKANYA mu gihe WIZEYE Kuko bikubuza UMUGISHA wawe – Rev./ Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
June 3, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho zigiye kumara iminsi irindwi( Seminar), inyigishi y’uyu munsi igira iti” Hagarika Gushidikanya mu gihe wizeye kuko bikubuza Umugisha wawe”. 

Yakobo 1:8

“ Kuko umuntu w’ Imitima ibiri ananuka mu nzira ze zose”

Bigenda gute mu gihe ushidikanyije mu gukora ikintu Imana yakubwiye gukora?

Uwo muhanganye ahita atera intambwe ya mbere. Bisobanura ko Satani ahita agusimbukiraho ako kanya. Niba ushaka kubaho mu kwizera menya ko gushidikanya ari umuco mubi kandi wagobye gukura mu nzira yawe. Gushidikanya kuza mu gihe utabashije gufata umwanzuro ( Decision) kubyo Imana yakubwiye cyangwa ibyagufashije muri izi nyigisho uba uri gusoma.

Bibliya itubwira ko umuntu umeze gutyo aba ari umuntu utagira umusimamo( utagira aho ahagaze). Iyo uri umuntu ugira ibitekerezo bibiri( Gushidikanya no kwizera) ku kintu kimwe no mwanya umwe, umwanzuro ufata nawo “UCIKAMO KABIRI “

Uba ushaka kubaho mu kwizera mu gihe nabwo uba ushaka kurengera ubwoba uba ufite kuri ibyo bibazo byawe. YEGO, Mu rundi ruhande nk’ umuntu uba ubona ntayindi nzira isigaye kugira ngo utabarwe kuko uba waragerageje mu nzira zishobaka zose nk’ umwana w’ umuntu. Ariko “MENYA KO IMANA IGIRA INZIRA NYINSHI “.

Wizera ko Icyo Imana ikuvuzeho mu wundi mwanya ubwoba nabwo bukaza bukabigukuramo. Kubera ibyo ntaho ushobora kugera bityo bikarangira nta gutabarwa kw’ Imana ubonye kandi byari “BIRI MU NZIRA BIZA “

Uyu munsi urasabwa gutera ishoti n’ ingufu nyinshi uko Gushidikanya ufite cyangwa ujya ugira nkuko UMUKINNYI w’ umupira w’amagura awamurura hanze mu gihe ikipe ye yatsinze adashaka ko babishyura igitego babatsinze.

Nawe watsinze igitego satani, kuko Imana yavuganye nawe, kubw’ inyigisho Imana yakoherereje kugira ngo umenye umugambi wayo kuri wowe ko ari uwo “KUGUTABARA”.

Tangira gufata umwanzuro mwiza wo kwizera Imana yawe kandi utangire gushyira mu bikorwa ibyo ijambo ry’ Imana riri kugusaba gukora. Kandi unakomeze kubibika muri wowe kuko n’ ejo uzabikenera. Mu Igihe wumvise uko gushidikanya kwongeye kukagaruka uhite ukoresha nabwo rya zina kuko ni icyo kibazo, rira “GISHOBOYE”.

WITA UMWANYA KUKO UWO MUHANGANYE ARI IRUHANDE RWAWE.

Zamukira muri uko kwizera ukomeze iyo nzira…kuko uri KURUSHA uwo muhanganye ( Satani)INTAMBWE ijya imbere akaba ubu yasigaye INYUMA yawe, kubera uko KWIZERA ugize .

Imana iguhe Umugisha…!

P.s. Partner, Ushobora kohereza iyi nyigisho ku nshuti zawe kugira ngo nazo zibone ayo mahirwe yo kugerwaho n’ Ijambo ry’ Imana mu minsi itari ku cyumweru.

Kandi Ushobora ku twandikira kuri Email estachenib@yahoo.com or +14128718098(WhatsApp) kandi niba ari ngombwa ushobora kutubwira utubazo muhanganye natwo uyu munsi maze tukaba twabafasha kutwereka Imana.

Turagukunda……!

Nibintije Evangelical Ministries International

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5856 Posts

Politiki

4107 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga