• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Ambasaderi w’ Ubutaliyani mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
June 5, 2019

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 kamena 2019,  uhagarariye igihugu cy’ubutaliyani mu Rwanda Domenico Fornara yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mikoranire ya polisi z’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kongera ubufatanye busanzwe burangwa hagati ya Polisi zombi aho usanga abapolisi b’u Rwanda bahabwa amahugurwa amwe na mwe k’ubufatanye na Polisi y’Ubutariyani.

Aba bayobozi bombi bakaba baganiriye k’umubano urambye usanzwe uranga Polisi z’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu kubaka ubushobozi.

Igihugu cy’ubutaliyani gisanzwe kigirana ubufatanye n’u Rwanda mu gutanga amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda.

Ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, yahaga ipeti rya Constable abanyeshuri 1342 bari bamaze amezi icumi bakurikirana amasomo abemerera kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko igihugu gifite gahunda yo gushakira amahugurwa abapolisi b’u Rwanda yo gukarishya ubumenyi.

Yagize ati “Muri gahunda dufitiye Polisi y’u Rwanda, harimo kubongerera amahugurwa y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo hanze yacyo kugira ngo bakomeze gukarishya ubumenyi  mu gutanga serivise nziza ku baturage.”

Ibi akaba yarabivuze mu muhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi  bato 1342 bari bashoje amasomo bafatiraga mu ishuri rya Polisi riherereye i Gishari .

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga