• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Amajyaruguru: Urubyiruko rwa kanguriwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gukumira ibyaha

Umwanditsi
June 7, 2019

Kuri uyu wa 5 Kamena 2019 urubyiruko rugera 134 ruhagarariye urundi kuva ku murenge kugeza ku karere rutuye mu Ntara y’Amajyaruguru rwahuriye mu cyumba cy’inama cya CPNDF(Centre Pastoral  Notre Dame de Fatima) giherereye mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, baganirizwa ku kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitaraba ndetse n’urw’iterambere ry’Igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’Intara, Gatabazi Jean Marie Vianney arikumwe n’umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu Murenzi Abdallah ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Afungura iyi nama Guverineri Gatabazi yavuze ko gukorera ubushake ari igikorwa gikomeye gisaba ubutwari n’ubwitange.

Yagize ati “Gukorera ubushake bisaba kwigomwa kuko ntagihembo muba mutegereje ahubwo bisaba ubwitange, kwihangana, kudasigana, gukunda igihugu no guharanira ko wagira umusanzu utanga mu iterambere ry’igihugu cyawe.”

Yakomeje avuga ko gukorera ubushake bikwiye kwaguka bikarenga urubyiruko bikagera ku bantu bose kugira ngo buri muturage wese agire uruhare mu iterambere ry’Igihugu cye.

Guverineri Gatabazi yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gutoza abaturage kumenya uburenganzira bwabo, cyane cyane kubyo bemererwa n’amategeko, kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Nk’urubyiruko mufite inshingano zo kwegera abaturage mukabigisha uko bakwirinda ibyaha haba ibikorerwa aho batuye ndetse n’ibyikoranabuhanga, umusanzu wanyu uracyenewe mu kubyigisha abaturage.”

Guverineri yibukije uru rubyiruko kugira uruhare mu gukumira inda ziterwa abangavu ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

ACP Ntaganira yabwiye uru rubyiruko ko ibyaha bikorerwa mu midugudu batuyemo bityo ko bakwiye gufata iyambere mu kubera abandi urugero rwiza babikumira.

Yagarutse kandi k’ubufatanye bwa Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo abibutsa inshingano z’ibanze mu kubigeraho.

Ati “Inshingano zanyu z’ibanze ni ugukumira ibyaha mutangira amakuru ku gihe, kwigisha abaturage ibijyanye n’iterambere ndetse no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo”.

ACP Ntaganira yashimiye imikorere myiza urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze kugeraho, abasaba gukomeza gusigasira no kurinda ibyagezweho, kongera ubufatanye n’inzego z’ibanze hubakwa u Rwanda twifuza.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah, yashimiye Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru uburyo badahwema gushyigikira urubyiruko. Aboneraho gusaba urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziranga urubyiruko rw’abakorerabushake.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga