• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Gasabo: Umushoferi yafatiwe mu modoka atwaye arimo kunywa urumogi

Umwanditsi
June 9, 2019

Kuri uyu wa 07 Kamena 2019, nibwo Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwa “Gerayo Amahoro” bugamije kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, bakangurira abamotari n’abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Nyamara umushoferi witwa Ngayaberuye Francois w’imyaka 30 y’amavuko yarenze impanuro n’inyigisho yahawe na Polisi n’abafatanyabikorwa bayo afatirwa mu cyaha cyo gutwara yanyoye ibiyobyabwenge.

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo yafatiye Ngayaberuye mu muhanda uva Zindiro ujya Masizi muri uwo murenge, atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Picnic RAD 454 M arimo agenda ayinyweramo urumogi yanasinze, mu mugoraba wo kuri uyu wa 07 Kamena.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko ahagana mu masaha ya saa moya(19h00) z’ijoro aribwo Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Bumbogo yafashe uyu mugabo anywera urumogi mu modoka ye.

Yagize ati “Ubwo abapolisi barimo bagenda muri uwo muhanda bacunga umutekano w’abaturage barikumwe n’abakora irondo ry’umwuga, nibwo Ngayaberuye yabanyuzeho atwaye imodoka agenda nabi baramuhagaarika basanga arimo aranywa urumogi ndetse afitemo n’utundi dupfunyika 5 twarwo.”

Yakomeje avuga ko hari n’amakuru ko iyi modoka ikunda kugendamo abasore banywa bakanacuruza urumogi. Ngayaberuye akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bumbogo ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

CIP Umutesi yavuze ko Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, usibye kuba barashyizeho ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwiswe Gerayo Amahoro bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda, na mbere y’aho nta munsi w’ubusa batasibaga kwigisha abatwara ibinyabiziga ko gutwara banyoye ibisindisha bitera impanuka.

Yagize ati “Birabaje kubona abantu bahabwa inyigisho buri munsi ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha bikanakurura n’ibindi byaha ariko bakazirengaho. Polisi y’u Rwanda ihora iburira buri wese ubyishoramo kubireka kuko itazabura kubafata ngo ibashyikirize ubutabera.”

CIP Umutesi yavuze ko umutungo w’igihugu wa mbere ari abaturage bityo ko Polisi yashyizeho ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo nibura impanuka zajyaga zihitana ubuzima bw’abantu buri munsi barenze umwe biturutse kubatwara basinze cyangwa bagakora n’andi makosa yo mu muhanda, barusheho kurwanya no gukumira izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Yavuze ko kurwanya impanuka zo mu muhanda ari ibya buri wese uw’ukoresha, akumva ko kugera aho agiye agomba kubigiramo uruhare yirinda icyamutera impanuka cyangwa kikayiteza abandi. Yasabye kandi abaturage kujya bihutira gutanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga