• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kubungabunga amahoro uri umugore ni ukuba bandebereho – ACP Ruyenzi

Umwanditsi
June 10, 2019

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, Uhagarariye umutwe w’abapolisi biganjemo ab’igitsina gore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo yavuze ko kohereza abagore mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro hirya no hino ku isi, bitanga uruvugiro ndetse bikavanaho n’ubwigunge by’umwihariko ku bagore bagezweho ingaruka n’amakimbirane.

Ibi ACP T Ruyenzi uyoboye itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda biganjemo abagore, yabitangaje kuri uyu wa 07 Kamena 2019, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Mariya, Radiyo y’umuryango w’Abibumbye ikorera mu murwa mukuru Juba muri Sudani y’epfo. Hari mu kiganiro cyibanda ku gukangurira abanyasudani kuba buri wese ijisho rya mugenzi we.

Umuyobozi w’itsinda rikorera ubutumwa muri Sudani y’Amajyepfo, mu kiganiro yari ari kumwe na bagenzi be bakorana ubu butumwa, Chief Inspector of Police (CIP) S Dusabe na Inspector of Police (IP) Fred Kayihura.

Muri iki kiganiro ACP Ruyenzi yasubije amaso inyuma areba ku nshingano bari bahawe, ibyo bagezeho, imbogamizi bahuye nazo ndetse n’ibyo bashoboye kugeza ku muryango mugari w’aho bashinzwe kurinda ariko by’umwihariko ibyo bakoreye abagore n’abakobwa bo mu gace bashinzwe kurinda.

Iri tsinda ry’abapolisi biganjemo abagore ryoherejwe muri ubu butumwa muri Kamena umwaka ushize. Mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, umuryango w’Abibumbye ukaba warabambitse imidari y’ishimwe ubashimira umurava n’ubwitange bagaragaza mu kazi kabo.

ACP Ruyenzi ati “Kuri ubu umugore ukora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro ni ukuba bandebereho ku bandi bagore bagenzi bawe’’. Yakomeje avuga ko bakoze ibikorwa byinshi batanga urugero ku bagore bagenzi babo bashinzwe kurinda.

Yagize ati: “Twakoze ibikorwa byinshi bitandukanye, twahuye kandi tubera abantu urugero by’umwihariko abari n’abategarugori bari mu nkambi dushinzwe. Ibi byateje imbere ihererekanyamakuru no kuyasangira cyane cyane amakuru arebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bitandukanye hagati yacu nk’abashinzwe kugarura amahoro n’umutekano mu baturage ba Sudani y’Amajyepfo. Ibi byagize uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire yabo.”

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bafite inshingano zitandukanye; zirimo kugarura amahoro, Kurinda abanyacyubahiro, gushakira umutekano usesuye abasivili bari mu nkambi ebyiri bashinzwe kurinda ndetse no gufasha mu bindi bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bashinzwe kurinda.

Izindi nshingano z’umwihariko zirimo guherekeza abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta bava mu nkambi berekeza mu murwa mukuru Juba no gutabara vuba na vuba ahavutse ibibazo by’umutekano muke.

ACP Ruyenzi yashimangiye ko kuba baroherejwe muri ubu butumwa ari abagore benshi byabafashije gukemura ibibazo byinshi byibasira abagore n’abakobwa aho bashinzwe kurinda.

Muri iki kiganiro cyanyuze kuri Radiyo, Abanyasudani bashimiye ibikorwa byakozwe n’iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda. Basabwa kuba isoko n’umusingi mu gufatanya bicungira umutekano.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga