• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kacyiru: Habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye amahoteli, utubari n’amaresitora

Umwanditsi
June 15, 2019

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa 14 Kamena 2019 habereye inama yahuje abahagarariye amahoteli, utubari n’amaresitora barebera hamwe uko bagira uruhare mu bukangurambaga Polisi yatangije bwiswe Gerayo Amahoro bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52, uku kwezi kwa Kamena kwahariwe gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha akaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yahisemo kuganiriza abayobozi b’amahoteri,utubari n’amaresitora kubigiramo uruhare.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yababwiye ko aribyiza ko bagira abakiriya ,ariko ari nabyiza ko abo bakiriya bataha bakagera aho bajya amahoro.

Ati “Umukiriya si uwako kanya gusa kuko n’ejo uramukeneye ari muzima, mu gihe ubonye ko yasinze wimureka ngo yitware mu modoka ahubwo mugire inama yo gutega moto cyangwa taxi voiture nubona atari bubishobore ubimufashemo.”

Yakomeje avuga ko umucuruzi afite uruhare runini ku buzima bw’uri kunywera aho akorera ko mugihe abona atangiye gusinda akwiye kumwegera akamugira inama byaba na ngombwa ukareka kongera ku muha

inzoga nubwo aba ari amafaranga ari kuguha mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe n’ubw’abandi. Yagize ati“Ntibikwiye ko wishimira ko amacupa y’inzoga yashizemo, ugatuma ubuzima bw’abatumye zishira mu macupa buhangirikira, nibyiza ko bazinywa maze ukagira nuko ubacyura, mu rwego rwo kwirinda ko batwara basinze.”

SSP Ndushabandi yavuze ko 90% by’abakora impanuka zo mu muhanda biterwa no gutwara basinze cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Yakomeje ababwira ko gufata neza abakiriya bitagombera kubaha inzoga gusa ahubwo bigomba no kuba baborohereza mu mitahire kugira ngo n’ejo bazagaruke. Ati “ Mubikoze gutya ndahamya ko buri wese yabagana kuko yaba azi ko ari butahe amahoro.”

Shirimpumu Yves ukora mu rwego rw’abikorera ishami rishinzwe ubucyerarugendo, yavuze ko bitari bikwiye ko umuntu asomera ahantu agacupa maze bakamureka akitwara babona yasinze kandi bazi neza ko amaherezo yo gutwara umuntu yasinze ari ugukora impanuka.

Ati“Dukwiye kugira uruhare rukomeye mu gutuma umukiriya wacu waje utugana  agerayo amahoro kugira ngo n’ejo azagaruke.”

Aba bayobozi biyemeje ko bagiye kugira uruhare mu gukumira ko umuntu atwara ikinyabiziga yasinze,kwirinda kunywera itabi mu ruhame ahubwo bakabashakira aho kurinywera nkuko amategeko abiteganya.

Iyi nama kandi yanabaye no mu zindi Ntara zose z’igihugu, aho bose bagarukaga k’uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda muri ibi byumweru 52 cyane cyane hibandwa gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga