• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Rubavu: Babiri bafatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Umwanditsi
June 17, 2019

Abantu babiri batuye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, kuri uyu wa 15 Kamena 2019, bafashwe na Polisi ihakorera bari mubikorwa byo kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  

Abafashwe ni Bahati Nzabara Christian w’imyaka 37 afite amafaranga y’amakongomani 4,590,000 amadorali 3,045$ n’amafaranga y’u Rwanda 130,000fr,Musabyimana Elina imyaka 49 we yafatanwe 670,200 by’amakongomani, ibihumbi 147 by’amafaranya y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “ Nyuma yo kubona ko hari abantu bakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse binateza umutekano mucye n’akajagari aho babukorera, nibwo Polisi yateguye igikorwa cyo kubafata aba bombi bagifatirwamo.”

Yakomeje avuga ko ubu bucuruzi buri mu buteza akajagari cyane ko ababukora usanga babukora bihishahisha bashaka abantu bavunjira bityo bikaba byanateza ubujura

CIP Gasasira yakomeje avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bameze gutya, agasaba abantu bifuza gukora ubu bucuruzi kwegera inzego zibishinzwe zikabafasha, mu kubukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati“Kuvunja amafaranga bifite inzira bicamo n’amategeko abigenga. Niyo mpamvu  ushaka gukora ubu bucuruzi asabwa kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibimufashemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri bwo.”

CIP Gasasira yibukije abantu ko kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigira ingaruka nyinshi k’ubukungu bw’Igihugu kubera ko bavunja ku giciro gito ugereranyije n’ikiba cyaragenwe na BNR, bishobora kandi gutesha agaciro ifaranga ry’Igihugu n’ibindi byinshi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha bukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusanga mu ngingo yaryo ya 223 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga