Amacupa 5472 yuzuyemo inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko zafatiwe ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye mu Murenge wa Runda zamenewe mu ruhame rw’abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Kamena 2019. Abaturage bahawe ubutumwa bubasaba kubigendera kure no gutanga amakuru y’aho babibonye n’aho babikeka, bakarinda ubuzima bwabo birinda kubikoresha.
Izi nzoga zamenwe nk’uko ari amacupa 5472 ( zipakiye mu ducupa twa Heineken), abazinywa imwe bayigura amafaranga y’u Rwanda magana abiri na mirongo itanu( 250Frws), aho ukubye usanga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu mirongo itandatu n’umunani( 1,368,000Frws).
Izi nzoga zamenewe mu kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi ahari ikimpoteri gitunganyirizwamo imyanda ikurwa mu ngo z’abaturage.
Bamwe mu baturage barimo n’abigeze kuzinywaho bakaza kuzivaho kubwo kubona ko zangiza ubuzima bwabo ndetse zikanabakoresha urugomo n’ibyaha bitandukanye birimo guhorana amakimbirane mu muryango, gukubita no gukomeretsa gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi, babwiye intyoza.com ko basanze ari mbi ku buzima bazivaho. Banasaba abandi kuzireka ariko banasaba ko hashyirwaho ibihano biremereye ku bazikora n’abazikoresha.
Ngirabarezi Emile, umwe mu bigeze gukoresha izi nzoga igihe kinini akaba yiyemerera ko yazivuyeho yabwiye intyoza.com ati “ Nta cyiza cyazo kuko iyo wazinyoye ujya kunyara mu gitondo ukanyara inkari zisa nazo, byerekana ko zigira n’ingaruka mbi ku buzima bw’uwazinyoye nko kurwara impyiko n’izindi. Twazise Dondubwonko kuko uwazinyoye wese nta gahunda agira, zimukoresha ibidakorwa n’umuntu muzima”.
Akomeza ati“ Narazinyoye ariko nza kuzireka kuko nabonaga zinyangiza. Nasaba abakizikoresha ko bazireka kuko ni mbi ku buzima, ariko kandi na Leta n’ikore uko ishoboye ishyireho ibihano biremereye kuko mu tubari na Butike hano henshi nizo zicuruzwa kandi zimaze abantu pe!”.
Ubwo izi nzoga zamenwaga hari ubuyobozi bwa Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ku rwego rw’Umurenge, aho basabye abaturage kugendera kure inzoga nk’izi kimwe n’ibindi biyobyabwenge ariko kandi banatanga amakuru y’aho zikorerwa, abazicuruza n’abazinywa.
CIP Ndamage JC, Komanda wa Polisi Sitasiyo ya Runda yasabye abaturage kwirinda izi nzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko n’izindi zose zitemewe. Ati “ Ni mudufashe nka Polisi duce ikoreshwa ry’ibi biyoga bitemewe byangiza ubuzima bwanyu bigashora uwabikoresheje mu rugomo n’ibyaha bitandukanye”.
Akomeza ati“Hari abatubwiye ngo bitera impyiko n’ubundi burwayi, ni mudufashe kubyamagana muduhe amakuru. Aho ariho hose muzi benga biriya biyoga ni mudutungire urutoki dufatanye kubirwanya kuko birangiza imbaraga z’abanyarwanda bakagombye gukoresha mu kwiyubaka no kubaka Igihugu”.
Komanda Ndamage yasabye kandi abaturage ko ni bagendera kure kunywa no gukoresha inzoga nk’izi bizabarinda urugomo, bakizigamira, bikabafasha kuba kure y’ibyaha bitandukanye bityo imbaraga zabo zikaba izibateza imbere n’izikorera Igihugu muri rusange.
Uretse izi nzoga zamenewe mu ruhame rw’abaturage ndetse abatari bake bakaba bahamya ko zibangiriza ubuzima, banasaba ko ubuyobozi bwashyira ingufu mu kuzica aho zicururizwa kuko ngo utubari twinshi usanga arizo zihacururizwa. Banasaba kandi ko hagenwa uburyo n’amasha azwi yo kunyweraho kuko ngo abazikoresha nta masaha bagira azwi yo kwikorera no gukorera Igihugu, haba mu gitondo baranywa n’ijoro ryose ugasanga ni nabo bateza urugomo n’ibindi byaha.
Munyaneza Theogene / intyoza.com