• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

WABA UZI AHANTU IMANA IHOZA IJISHO RYAYO NKUKO IRIHOZA KU MUNTU WAYO – Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
July 4, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Waba uzi ahantu Imana ihoza ijisho ryayo nkuko irihoza ku muntu wayo”. 

“Imana mbere y’uko irema umuntu yabanje gukora ahantu bagomba kuba ndetse no kuvuganira“.

Tunganya neza ahantu ugomba kwihererana n’ Imana yawe, aho nakwita ahantu hadasanzwe ( special place), ahantu h’ ibanga(The secret place). Gukora ahantu hihariye, ni ibintu byoroshye cyane.

Niba warasomye ubuhamya bwanjye ubwo nabuzaga abantu gusenga Imana, igihe narindi ku gituro cya Police. Za Bibliya n’ ibitabo by’ indirimbo narabifunze, abakristo bari aho hantu bahise bakora ahantu h’ ibanga aho bahamagaraga Imana yabo kugira ngo ibakure muri ibyo bibazo.

Bahamagaraga Imana, buri mu gitondo cya kare babyutse, ndetse na nijoro bagiye kuryama ntibasibaga kujya aho hantu. Mwene data, nta byumweru bibiri byashize, Imana itabashujije. Imfata mu majosi nkuko yabikoreye Sawuli imuhindura Pawulo.

Abana b’ Imana nabo batangira ku nyicaraho karahava. Ahantu h’ Ibanga ni ahantu hingira kamaro cyane kuko Imana ikunda kuhasubiriza abantu yihuse cyane.

Hari ubundi buhamya nigeze gutanga buvuga ukuntu nabonye umwana wa kabiri w’ umuhungu bitewe nuko nari nabisabye Imana ko umufasha wanjye yabyara umwana w’ umuhungu. Umufasha wanjye yaje kubyarira uwo muhungu aho hantu h’ Ibanga nari narakoze mu nzu yanjye.

Utangire utekereze uburyo wakora ahantu h’ Ibanga kuko hazagufasha cyane. Igihe uzaba ubyutse mu gitondo, ujye uva ku gitanda cyawe wihuse ujye hahantu h’ ibanga mu buryo bwihuse kuko aba ari hafi yawe.

Uhite ugira intego ngufi y’ibyo ushaka ko yagufashamo cyangwa wifuza ko yagukorera, igihe uzaba uhageze uzaba ugeze mu maso y’ Imana, mu minota 15 gusa musabane.

Ushobora kuyiririmbira mu mwuka aho hantu, ukaruhukira mu Imana yawe muri uko gukoresha umwanya wawe uri kuganira nayo. Ukibuka kujya ubikora buri munsi n’ umutima ubikunze kandi ufite ukwizera. Kandi bitavuze ko ufite ibibazo gusa ahubwo ni igihe uri mu bisubizo kuko yishimira abayihimbaza n’ abayishima kuri buri kantu kose.

 

Ndakubwiza ukuri ko nta gihe kirekire kizashira Imana yawe itamanutse mu gukirana nawe nkuko byagenze kuri Yakobo bagatandukana ihinduye ubuzima bwe n’ izina rye. Nawe niko bigiye ku kugendera niwumvira kino kigisho ibyo kiri kukubwira.

Mbega ukuntu imigisha y’ Imana igiye gusesekara mu rugo iwawe cyangwa mu muryango wawe!!!!!

Icyitonderwa: Niba ugiye kubikora, ndagusaba ko aho hantu ugomba kuhitondera kuko nuhakorera ibindi bintu bitandukanye no guha icyubahiro Imana, aho kubona umugisha ushobora kuhakura umuvumo.

Hari umuntu wigeze kumva iyi nama arabikora. Yaguze umurago ( ikirago) maze aravuga ati” Njye ntabwo nshaka kujya kure cyane ntazanabyibagirwa” maze umurago awusasa imbere y’ igitanda nuko baryamye bari kuganira n’ uwo bashakanye ikiganiro kirabaryohera karahava baje kugarura ubwenge bisanga bageze no kuri wa murago.

Uzi icyakurikiye!? barwaye uburwayi bw’ uruhu ku buryo batifuza kugera aho abandi bantu bari. Ntabwo bamenye impamvu yubwo burwayi. Ubwo habayeho ku basengera muri uko kubasengera Imana iravuga iti” Ni mutahe nzababwira igihe muzagaruka kubasengera kuko abo bantu ibyo bakoze byarambabaje”.

Ibi byo kubuzwa ku musengera, ntabwo wabyumva keretse warigeze kuba umunyamasengesho wabigize umwuga. Mwibuke igihe Adamu na Eva batubahirije amabwiriza y’aho Imana yari yabakoreye ho kuba no kuvuganira nabo, ntabwo Imana yabyihanganiye icyo yakoze ni uko yahabirukanye.

Ahantu hameze gutyo haba bafite agaciro gakomeye kuri yo (Imana) ku buryo udashobora kubyiyumvisha. Igihe cyarageze habaho kwemererwa kubasengera. Ubwo Imana ihishura ibyo bintu maze abo bantu barihana nyuma y’ iminsi mike ubwo burwayi burabura.

Aho hantu ni ahantu Imana ihoza ijisho ryayo ndetse n’ imirindi yayo. Iyo uhitayeho haba ahantu h’agaciro gakomeye ahantu h’ibisubizo gusa.

Imana iguhe umugisha…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga