• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

KORESHA IYI “REMOTE” MU GUSUBIZA IBITEKEREZO BYAWE MU MWANYA WABYO-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
July 6, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Koresha iyi Remote mu gusubiza ibitekerezo byawe mu mwanya wabyo”. 

2 Abakorinto 10:4-5

“Kuko intwaro z’ Intambara yacu atari iz’ abantu, ahubwo imbere y’ Imana zigira Imbaraga zo gusenya ibihome no gukubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo”.

Niba utekereza nkuko isi itekereza, ntakabuza uzakora nkuko isi ikora. Iyo udahagaritse ibitekerezo byawe, bikwinjira mu kubishyira mubikorwa.

Bityo “genzura “ ibitekerezo byawe, mu kubaha Imana no gushyira mu ngiro ibyo Ijambo ryayo rigusaba.

Uyu munsi nkuzanire (remote-Terekomande) yo gukoresha uri kugarura ibitekerezo byawe mu gihe byakuruwe n’ibigutera ubwoba ku by’ ibibazo byawe, n’ ibindi. Koresha Ijambo ry’ Imana nka “remote”mu gushyira ibitekerezo byawe  mu mwanya wabyo.

Ijambo ry’ Imana ni umwuka kandi rikaba ubuzima.

Iyo ibitekerezo byawe byuzuye  ijambo ry’ Imana,  uhinduka umuntu ukomeye ushobora gushyira mu ngiro ububasha n’ ubushobozi Imana yaguhaye bwo guhangana n’ ibigeragezo urimo,  n’ ingeso zitanezeza Imana maze bikaba byahindura amateka yawe mu buryo bw’ umwuka ndetse no mu buryo bw’umubiri.

Ntukemerere Satani kuba yakubuza kuba igitambo cyiza gihesha Imana icyubahiro no guhimbazwa, Kuko numwemerera mu minota mike birakwinjiza mu byaha. Komereza  ubuzima bwawe mu buzima buhesha Imana icyubahiro.

Tangira utekereza ku ijambo ry’ Imana uko rivuga ku bijyanye no kwirebaho, n’ ibijyanye n’ibyo isi ishyira imbere bitari mu bushake bw’ Imana. Tumbira Yesu we watangije umurimo wo kwizera muri wowe n’ ibijyanye n’ urugendo rwawe.

Imana iguhe umugisha..!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga