Kamonyi: Abaturage 12% ntabwo babashije kwivuriza kuri Mituweli ya 2018-2019

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi ubwo kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019 yashyikirizaga ibihembo Imidugudu n’Utugari bakoze neza kurusha abandi mu muhigo wa Mituweli y’umwaka wa 2018-2019, yavuze ko hari Abaturage 12% mu Karere batabashije kwivuza kubwo kutishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

Mu isantere y’Ubucuruzi ya Gihara, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi Kayitesi Alice yabwiye abitabiriye inteko rusange y’Abaturage ko muri rusange Abaturage b’Umurenge wa Runda bitwaye neza ku muhigo wa Mituweli ya 2018-2019, aho babaye aba 2 mu Mirenge 12 igize Akarere. Yavuze ko muri rusange hari abangana na 12% batatanze ubwisungane mu kwivuza bikaba byaratumye uyu muhigo uteswa 100% mu Karere.

Yagize ati “ Mu by’ukuri tuba twahize ko buri Munyarwanda wese agomba kugira uburyo bwo kwivuza kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, uyu mwaka ntabwo twabashije kubigeraho kuko twageze kuri 88%. Hari abaturage bagera kuri 12% mu karere kose batabashije kwivuza, ariko ibyaribyo byose Umurenge wa Runda uri muyagerageje, ariko nubwo mwagerageje turifuza ko mwazaba abambere mukagira 100% nkuko tuba twabihize”.

Muri iyi Nteko rusange y’Abaturage, Akagari ka Kagina niko kahembwe nk’akahize utundi tugari tugize Umurenge wa Runda mu kwishyura Mituweli ya 2018-2019. Hanashimiwe ba Midugudu bitwaye neza muri uyu Muhigo aho bagenewe igihembo kizabafasha mu kuticwa n’inyota mu gihe itsinda ry’Umudugudu rizaba rigiye gushishikariza abaturage kwishyura Mituweli (niko Mayor yavuze).

Imidugudu yahembwe ni; Umudugudu wa Kagina mu Kagari ka kagina wagize 92,58%, hakaba Umudugudu wa Musebeya mu Kagari ka Muganza wagize 92,6%, Umudugudu wa Bukimba mu Kagari ka Gihara wagize 90,68%, hari Umudugudu wa Kigusa mu Kagari ka kagina ufite 90,3%, hakaba Nyagatare mu Kagari ka Gihara yagize 89,7%, hanyuma hakaba Umudugudu wa Bimba wo mu Kagari ka Gihara wagize 89,6%.

Igikorwa cyo gushimira Imirenge, Utugari n’Imidugudu byitwaye neza mu muhigo wa mituweli 2018-2019 cyakozwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka kamonyi. Hasabwe ko hashyirwa imbaraga mu bukangurambaga, abaturage bagashishikarizwa gushyira imbaraga mu kwishyura Mituweli ya 2019-2020 cyane ko hari na hamwe Abaturage bamaze kwesa uyu muhigo 100% nko mu Mudugudu wa Ruramba ho mu Murenge wa Rugalika. Ku mibare igaragara ku rubuga rw’aka karere, gafite Abaturage 340.501 batuye ku buso bwa kilometero kare 655,5.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →