• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Gishari: Hatangijwe amahugurwa yo kuzimya inkongi y’umuriro no gutabara abari mukaga

Umwanditsi
July 11, 2019

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, mu ishuri rya IPRC-Gishari riherereye mu karere ka Rwamgana, hatangijwe amahugurwa azamara amezi abiri yo gutabara no kuzimya inkongi y’umuriro.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 57 barimo ab’igitsina gore 7 baturutse muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’abo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.

Umuyobozi w’ishuri rya IPRC-Gishari Senior Superintendent of Police (SSP) David Kabuye wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gufungura aya mahugurwa ku mugaragaro, yibukije abanyeshuri ko bataje kwiga kuzimya umuriro ahubwo baje kwiga kuwubuza kwaka no kuwurwanya banatabara abari mukaga.

Yagize ati “Muri aya mahugurwa mugiye kumaramo amezi abiri ntabwo muje kwiga kuzimya umuriro, ahubwo muje kwigira hamwe ibitera inkongi z’umuriro n’uburyo mwabirwanya ndetse nuko mwatabara abahuye n’inkongi y’umuriro.”

Muri aya mahugurwa muzahungukira ubumenyi bwinshi bwo gutabara no kuzimya inkongi y’umuriro, icyo tubasaba ni ugushyira imbaraga hamwe kugira ngo amasomo yose muzahabwa azabashe kubafasha nimugera aho mukorera n’aho mutuye.

Yagize ati “Igihugu cyacu kiri gutera imbere natwe niyo mpamvu tugomba kongera ubumenyi bw’uburyo bwose, ducunga umutekano w’ahantu hari abantu benshi ndetse n’ibintu byinshi hashobora gufatwa n’inkongi y’umuriro. Niyo mpamvu tugomba kumenya ibishobora kuyitera, uburyo bwo kuyizimya ndetse n’uburyo twatabara abahuye nayo.”

SSP Kabuye yababwiye ko gukorera hamwe no gusangira ubumenyi bahanahana amakuru aribyo bizabafasha kugera ku ntego biyemeje zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Yagize ati “Impuzankano mwambaye ntizikwiye kubatandukanya ahubwo mukwiye guhuriza ku mugambi umwe kuko aribyo bizabafasha gukurikira no gushyira mu bikorwa amasomo yanyu neza. Ubumenyi buhora bukenewe iyo usoje bimwe uba ubonye imbaraga zo gukomeza gukora ibindi birushijeho, kuko iyo utabukoresheje buragenda ukamera nk’aho utigeze unabuhabwa. Murasabwa gushyira mu ngiro ibyo mwahawe no kongera ubumenyi kandi Polisi y’u Rwanda izahora ibafasha kugira ngo ubumenyi bwanyu bubashe kwiyongera.”

SSP Kabuye yakomeje ababwira ko bafite inshingano zo kwigisha abaturage aho bakorera n’aho batuye uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga