• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rusizi: Itorero Inyamibwa ryishimiye impano ryagejejweho na Polisi y’Igihugu

Umwanditsi
July 11, 2019

Ni kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019 ku biro by’Umurenge wa Bweyeye ubwo umuyobozi  wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Commissioner of Police (CP) Rogers Rutikanga yashyikirije imyenda 60 itorero Inyamibwa rihakorera umurimo wo kubyina risusurutsa abashyitsi bagendereye uyu murenge.

Itorero Inyamibwa ribyina imbyino za gakondo risusurutsa abashyitsi basuye uyu murenge wa Bweyeye rikaba rigizwe n’ababyinnyi bagera kuri mirongo itandatu (60), aba babyinnyi bakaba baturuka mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge.

Ubwo umuyobozi wa Polisi muri iyi ntara yabagezagaho iyi myenda yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi bwifuje kubagenera imyenda yo kuzajya bakorana uyu murimo wabo wo kubyina.

Yagize ati“ Mu rwego rw’imikoranire myiza, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwishimiye igikorwa cyiza mukora cyo kwakira abashyitsi mu basusurutsa, bubibonye bwifuza kubashakira imyenda ituma mugaragara neza kandi mukarushaho gukora kinyamwuga.”

Yakomeje ababwira ko basabwa gukomeza gukorera hamwe kandi bakagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.

CP Rutikanga akomeza ashimira ibikorwa byiza iri torero rikora, agasaba n’indi mirenge kwigira kuri iri torero kuko ntibigiramo kubyina gusa bigiramo n’ibindi bibafasha guteza imbere ingo zabo, kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe n’ibindi byinshi bitandukanye.

Ati“ Byaba byiza buri murenge ufite iteroro risusurutsa abashyitsi bagana umurenge wabo, kuko rinafasha ubuyobozi mu kwigisha abaturage ribinyujije mu butumwa bw’indirimbo.”

Umuhuzabikorwa w’umurenge wa Bweyeye Habimana Emmanuel yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuri iyi myambaro buhaye itorero ryabo avuga ko izabafasha mu kunoza ibikorwa byabo bakoraga kandi ko n’ubuyobozi buzaguma kubaba hafi kugira ngo igikorwa bakora kigume gutera imbere.

Umuyobozi w’iri torero Nyirahategekimana Odette yavuze ko ari ibyagaciro gakomeye kubona ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwarabatekereje bukabagenera iyi mpano y’imyenda yo gukoresha mu mwuga wabo wo kubyina.

Yakomeje avuga ko iyi myenda bahawe izabafasha kurushaho kunoza igikorwa cyabo cyo kubyina batanga ubutumwa ku baturage ndetse n’abashyitsi babagana.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga