• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

KORESHA BIBILIYA NKA GPS YAWE IGOMBA KU KUYOBORA MU BUZIMA BWAWE-Rev./Ev. Eustache Nibintije

Umwanditsi
July 13, 2019

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti ” Koresha Bibiliya nka GPS yawe igomba ku kuyobora mu buzima bwawe”. 

2 Timoteyo 2:16-17

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’ Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, kumwemeza ibyaha bye, kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka, kugira ngo abe umuntu w’ Imana ushyitse, afite ibimikwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”

Umunsi umwe umwana yabwiye Papa we ati” Papa ko abanyeshuri twigana bajya bambwira ko twavuye mu gihugu kitamenyekana kandi kitameze neza, none ndagira ngo unsobanurire niba koko ari byo cyangwa atari byo”?.

Papa we nawe aramusubiza ati “ none se wowe ubasubiza gute”?

Umwana asubiza Papa we ati” Gusa njye mbabwira ko navukiye hano ko ibyo bavuga ntabizi”. Papa we arongera aramubaza ati “  Harya ishuri ryanyu ryitwa gute? Ati“ ryitwa ARSENAL SCHOOL”. Ati ni byiza!.

Nibongera ku kubwira amagambo nkayo uzababwire bazakurikirane umukino w’ ikipe ya SOCCER(umupira w’amaguru) yitiranwa n’ishuri ryanyu yitwa nayo “ARSENAL “ maze bakubwire izina ryanditse ku myenda baba bambaye.

Uhite ubabaza uti “ IGIHUGU CYA GAKONDO cyanjye ntikimenyekana gute? Cyaba kitamenyekana, ikipe ikomeye kw’ isi yose yakwambara imyenda yanditseho izina ry’ igihugu kitamenyekana? Nibatera imigeri nabwo uzababwire uti “ ndagira ngo mubaze Mwalimu impamvu ampa amasomo atameze nkayanyu kandi nkagira iminsi ntiga hano njya kwigana n’ abanyeshuri batoranije mu karere kose k’ abana bafite ubwenge burengeje imyaka yabo ( gifted child ).

Ntitwaba duturuka mu gihugu kitameze neza kikabyara abana bindashyikirwa. Hashize igihe Papa we amujyana kumwereka igihugu baturukamo.

Bakigerayo Papa we ajya gukodesha imodoka isa neza n’iyo bafite muri USA, umwana aramubwira ati “ Nahano haba izi modoka, Papa we aramubwira ati” ntabwo zihaba gusa ahubwo zirahakorerwa.

Papa we arongera aramubaza ati “ Waba wibuka izina rya University mushiki wawe yigamo? Yego, ryitwa Carnegie Mellon University.

Ndashaka kujya kuyikwereka nayo ndetse nakwereke na Convention center imeze nkaya yindi baba (Stars ) bose bo muri America bajya baza gukoreramo imikino yabo. Imwe yegereye aho dutuye.

Mu gihe Papa we yari ari kwandika address z’aho bari bagiye muri “GPS” umwana aramubaza ati” Papa kuki ukenera GPS?

Maze Papa we aramusubiza ati “ Ni uko umujyi turimo ntaho utandukanye n’uwo dutuyemo muri Amerika,  kuba ari munini kandi ugenda uhinduka uko bwije nuko bukeye bitewe no guturwa cyane ndetse no kuba mwiza. Ikindi kandi aho tujya nibwo bwa mbere tugiyeyo.

Umwana ariyumvira hashize akanya, ahita abwira se ati” Papa waba wibuka ko Isabukuru y’ amavuko yanjye yegereje?

Ntabintu byinshi nifuza kugusaba nubwo hano nahabonye ibintu byinshi byiza nakwifuza ko ari byo wangurira, ariko hari ikintu kimwe ushobora kumpa”. Se aramubwira ati” Muhungu wanjye icyo nzaba nshoboye cyose nzakiguha”.

Ni iki ushaka ngo nkigure ?” Umuhungu arasubiza ati” Ndashaka GPS”

Papa we biramuyobera ariko ntibyamutangaza kuko Mwarimu we yari yaramubwiye ko amagambo yandika iyo ari gukosora Home work (umukoro wo murugo) aba yamuhaye abanza kwifashisha Dictionary bitewe nuko amagambo ye aba arenze ikigero cye kandi yuzuye ibwenge bwinshi.

Maze aramubaza ati” Kuki ushaka GPS?” Umuhungu we ati” Ni uko ndi kugenda nkura kandi nkaba ndikujya ahantu ntigeze mba nari mwe mu buzima bwawe, Kandi nawe wabyivugiye, ku bw’ ibyo nkeneye GPS”.

Tekereza uramutse uri se cyangwa nyina w’ uyu muhungu. Ni iki washobora guha umuhungu wawe gihura no gushaka kwe mu buryo bujyanye n’ icyerekezo cy’ ubuzima bwe?

Tekereza Bibiliya nka GPS Ikuyobora mu buzima. Ubuhanga buyirimo bumaze imyaka ibihumbi, ndetse n’ amamiliyoni y’ abantu asanga ubutumwa buyirimo ari umwimerere kandi busobanutse nkuko nanyiri ubutumwa ariwe Imana yawe isobanutse.

Ikindi ubwo butumwa ntawabugererenya n’ ubundi bwigeze kubaho. Abantu Basanga ariko KURI guhoraho mu buzima bwa buri munsi.

Muri Bibiliya niho usanga impamvu nyamukuru yo kubaho kwacu. Akaba ariyo mpamvu iduha Ibyiringiro bya none n’ iby’ ejo hazaza ndetse na nyuma y’ ubu buzima bwacu. Tukizera ko hari aho tuzabana n’ Imana iteka ryose.

Mu gushaka GPS ituyobora ikatwereka amerekezo y’ubuzima, biradusaba kwita kubwo Bibiliya ivuga kuko itwereka ko ari amagambo yavunzwe n’ umuremyi wacu. Ni byo koko Bibiliya ni GPS ituyobora mu buzima bwacu.

Waba wifuza kubaho mu bushake bw’ Imana?, Waba ushaka kubaho mu ntsinzi igihe cyose? , Waba ushaka kubaho uri umuntu usobanutse, nkuko Umuremyi wawe asobanutse?

KORESHA BIBILIYA NKA GPS IGOMBA KU KUYOBORA MU BUZIMA BWAWE BUSIGAYE.

Imana iguhe umugisha…!

Nshuti yanjye, Ndashaka kumva icyo utekereza Uyu munsi. Ushobora no kunyandikira kuri imeli (email)yanjye ari yo;

estachenib@yahoo.com

Cyangwa ukanyandikira ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ikoreshwa kuri WhatsApp +14123265034

Kandi niba nabwo ari ngombwa wansangiza ibyo uri kurwana nabyo kugira ngo ngufashe kubisengera.

Nejejwe no kuba umuhuza wawe n’ Imana…!

UKUDUSHYIGIKIRA UTANGA INKUNGA IYARIYO YOSE NI UGUKWIRAKWIZA UBUTUMWA BWIZA KU BANTU BENSHI KU ISI YOSE..NI UBIKORA, WITEGURE UMUSARURO UHAGIJE…!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI).

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga