• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwaremeye abatishoboye harimo n’uwagabiwe Inka

Umwanditsi
July 14, 2019

Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) mu karere ka Kamonyi hamwe na bagenzi babo baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse na Polisi y’igihugu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2019 baremeye abatishoboye, bagabira umwe Inka, bubaka uturima tw’Igikoni, bubaka Ikiraro cy’Inka, Batanga inkoko 16 ku bikoni 2 by”umudugudu n’ibindi.

Kirezi Thacien, Umuhuzabikorwa w’urubyuruko rw’Abakorerabushake muri Kamonyi yabwiye intyoza.com ko gutegura ibi bikorwa bakoreye abaturage byavuye mu bwitange bagamije ineza n’iterambere ry’umuturage.

Kirezi Thacien, asobanura iby’igikorwa bateguye nk’urubyiruko rw’Abakorerabushake.

Ati“ Ni igikorwa twakoresheje umutima cyane kurenza uko twakoresha ubwonko. Uwo twagabiye inka twari twaranamwubakiye inzu ku bufatanye na Polisi, ariko dusanga tumuhaye Inka byamufasha kurushaho kuzamura imibereho ye. Abo twubakiye uturima tw’igikoni, ni murwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingwingira mu bana. Hari kandi inkoko ku bikoni bibiri by’umudugudu aho buri kimwe twakigeneye Inkoko 8”.

Twagirimana Jerome, umwe mubaturage b’Umudugudu wa Nyarurama, Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira yubakiwe akarima k’igikoni ashima urubyiruko na Polisi ndetse n’ubuyobozi muri rusange kumutekerezaho.

Abaturage n’abayobozi batunganyaga akarima k’Igikoni ku muturage witwa Twagirimana.

Ati “ Ni iby’agaciro kubona urubyiruko, Polisi, abayobozi ku rwego rw’Igihugu bari hano ku muturage uciriritse nkanjye bakanyubakira akarima k’igikoni. Ni icyerekana ubuyobozi bwita ku baturage babwo aho cyera bitari bimeze bitya. Aka karima kazamfasha kubona imboga nifashisha mu gutegura indyo yuzuye mu ifunguro rya buri munsi. Nzateramo Amashu, Beterave, Ibitunguru cyangwa Karoti”.

Uwimana Agnes, wagabiwe Inka mu byishimo byinshi yagize ati“ Uyu munsi iwanjye habaye ubukwe bwo kumpa Inka. Izatuma niteza imbere mve mu bukene kuko izampa amata, impe ifumbire ninabyara mbe nagurisha mbitse mu bigo by’imari mbeho neza kuko ubuzima bwanjye bwabaye bubi imyaka isaga 24 namaze meze nk’utariho”.

Murenzi Abudala, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu waje kwifatanya n’uru rubyiruko yashimye ibikorwa rukora anavuga ko imbaraga bazivoma mu bwitange bw’abitanze bakarwana urugamba rwo kubohora Igihugu.

Uyu mubyeyi niwe wagabiwe Inka n’urubyiruko rw’Abakorerabushake, umuri iruhande ni Murenzi, agakurikirwa na DPC wa Kamonyi.

Ati “ Aba basore n’inkumi mubona aha ni urubyiruko rw’Abanyarwanda barebye kure, dusanga nta kindi nk’urubyiruko twakorera Igihugu cyacu uretse gukomereza aho Ingabo zacu mu kubohora u Rwanda zatugejeje, Intambwe Igihugu cyacu kimaze kugeraho dusanga tudashobora kwemera ko ibyiza Igihugu cyacu cyagezeho hari uwabihungabanya tureba, rwiyemeza gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no kubiteza imbere kugirango birusheho kuba byiza”.

Akomeza avuga ko ibikorwa bakoze ari ibiteza imbere abaturage, bituma babaho neza bakagira ubuzima bwiza. Avuga ko ari urubyiruko rwishakamo ubushobozi n’imbaraga bagakora umuganda w’amaboko nta gihembo na kimwe bagamije. Yasabye abasore n’inkumi kuza mu bakorerabushake bagafatanya umuco wo gusigasira ibyagezweho kuko urubyiruko rutozwa Indangagaciro nziza, Uburere mboneragihugu no Gukunda Igihugu.

Uwamahoro Prisca/ Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yashimye ibyakozwe n’uru rubyiruko rufatanije na Polisi. Ati “ Sinzi ururimi nabivugamo ariko mwumve ko tubashimira, urubyiruko rwacu urubyiruko rw’Igihugu ku bikorwa bitandukanye babashije gukorera muri aka Karere kacu. Ni ibikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abaturage, bigamije ko umunyarwanda abaho neza”.

DPC Kamonyi.

SP Rwiyemaho, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka kamonyi yabwiye abaturage ko uru rubyiruko rw’Abakorerabushake rwateguwe na Polisi, ruzi iterambere icyo aricyo, ruzi imibereho y’umunyarwanda ndetse ko ruzi rukanasobanukirwa gahunda za Leta ari nayo mpamvu Polisi ikorana nabo umunsi ku munsi, ikabaha umurongo mubyo bakora. Yasabye abaturage kubigiraho no kubafasha mubyo bakora nk’abana babo.

Col. Rugazora.

Col. Rugazora, Umuyobozi w’Ingabo muri Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza yashimye imbaraga uru rubyiruko rugaragaza mu gukomeza igitekerezo cyangwa igikorwa cyo kubohora Igihugu. Yibukije abitabiriye iyi gahunda ko urugamba ruhari ubu ari urwo kubaka Igihugu.

Ati “ Nta ntambara ikiriho, ikiriho ubu ni ukubaka Igihugu kandi cyubakwa na banyiracyo. Ndashimira polisi yatekereje ko uru rubyiruko rushobora gutera inkunga mu kubaka Igihugu. Ibikorwa byabo biri mu kubakira abatishoboye, biri mu kurwanya imirire mibi, ibyo ni ibikorwa bikenewe kugira ngo imiryango y’Abanyarwanda icyennye ishobore kubaho neza. Tugomba guhindura amateka mabi tukayagira meza, tukubaka umurage mwiza wo gufatanya, w’urukundo cyane cyane turwerekeza ku Gihugu”.

Abaturage batandukanye.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Kamonyi rurasaga ibihumbi umunani. Uretse igikorwa cyo kubakira uturima tw’igikoni abaturage, Kugaba Inka no gutanga Inkoko, hanakozwe igikorwa cyo kugaburira abana hagamijwe kwereka ababyeyi uko indyo yuzuye itegurwa no kubereka urugero rwiza rwo kubarinda imirire mibi.

Abana bato bahabwa ifunguro ryujuje ibisabwa.

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga