• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Itsinda ry’Abanyatogo ryakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda

Umwanditsi
July 18, 2019

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu gihugu cya Togo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, bakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe ubugenzuzi no kurwanya ruswa muri Polisi ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iri tsinda ryaje riyobowe na Madamu M’mah Tchemi, ukuriye iri tsinda ry’ ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho muri Togo. Aba bashyitsi baje kuganira no kwigira k’ubunararibonye Polisi y’u Rwanda ifite mu kurwanya ruswa.

Mu ijambo rye, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzuzi no kurwanya ruswa muri Polisi yashimiye iri tsinda kuba ryarahisemo kuza kwigira k’u Rwanda uburyo buhamye bwo kurwanya ruswa n’ibyaha bijyanye nayo, by’umwihariko bakifuza no kuganira na Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya ruswa ngo ribasangize ubunararibonye, ubunyamwuga, amahame ndetse n’ ingamba zafashwe mu rwego rwo guhashya ruswa.

Yagize ati “Mu by’ukuri iyo turwanya ruswa tuba dushyira mu bikorwa umurongo igihugu cyacu cyihaye wo kutihanganira na gato uwaka cyangwa uwakira ruswa ( zero- tolerance). Kurwanya ruswa bisaba imbaraga ariko ntibisaba izumwe bisaba gukorera hamwe, ibi bikiyongeraho kuba dufite ubuyobozi bwiza buhora budukangurira kuyirinda no kuyirwanya.”

Yavuze ko ikoranabuhanga ribafasha kurwanya no gukumira ruswa kubera ko serivisi nyinshi umuntu azihabwa binyuze mu ikoranabuhanga.

Ati “Burya akenshi umuntu aha undi ruswa ari uko bahuye bakagirana ibiganiro bitandukanye ariko twe mu rwego rwo kuyirwanya, serivisi nyinshi tuzitanga twifashishije ikoranabuhanga; nko gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga abantu biyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gusuzuma ubuziranenge bw’ikinyabiziga bikorerwa kw’ikoranabuhanga, kwishyura amande kubakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’izindi serivisi zitandukanye.”

ACP Karasi yavuze ko ikindi kibafasha kurwanya no gukumira ruswa ari imikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage, urubyiruko rw’abakorerabushake, komite z’inzego zishinzwe kwicungira umutekano kuko bagira uruhare runini mu gutanga amakuru y’umupolisi babonye yaka cyangwa yakira ruswa.

Yongeyeho ko ikindi kibafasha kurwanya ruswa ari imirongo itishyurwa Polisi yashyizeho aho buri wese uhuye n’iki kibazo cya ruswa ahamagara k’ubuntu agatanga amakuru, hakaba n’imbuga nkoranyambaga zitangirwaho amakuru ndetse n’ubukangurambaga bukorwa buri gihe bwo gukangurira abaturage kwirinda, kurwanya ndetse no gutanga amakuru y’ucyekwaho icyaha cya ruswa.

Umuyobozi waje uyoboye iri tsinda Madamu M’mah TCHEMI, yavuze ko yashimishijwe n’urwego Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho ku byerekeranye no kurwanya ruswa.

Ati “Twanejejwe cyane n’urwego Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu kurwanya ruswa cyane cyane hifashishwa ikoranabuhanga kuko serivisi nyinshi izigeza ku baturage hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo ntaho umuntu yapfa guhurira n’undi amuha cyangwa amwaka ruswa.”

Yakomeje avuga ko gukorera hamwe no kumva ko buri wese afite inshingano zo kubazwa ibyo akora, bituma buri wese aharanira gukora umurimo unoze akirinda ruswa. Ibi nabyo n’ibikorwa byiza twigiye kuri Polisi y’u Rwanda bizadufasha mu kurwanya no gukumira ruswa.

TCHEMI yongeyeho ko bigiye byinshi ku gihugu cy’u Rwanda bizabafasha kurwanya no gukumira ruswa mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Twigiye byinshi by’ingirakamaro kuri Polisi y’u Rwanda. Ubu natwe tugiye gukora ubukangurambaga mu gihugu cyacu bwo kurwanya ruswa cyane cyane mu mavuriro mu bigo by’amashuri, mu bapolisi bacu n’ahandi hatandukanye cyane cyane ahakunze guhurira abantu benshi bashaka serivisi”.

Mu bushakashatsi bwerekana uko ruswa ihagaze mu bihugu bya Afurika bwa 2018,  bugaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu birangwamo ruswa nkeya no ku mwanya wa 48 ku isi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga