• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
21/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
21/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
21/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage

Kigali: Umusore yafashwe akekwaho kwiyita umupolisi akambura abaturage abizeza kubaha serivisi

Umwanditsi
July 20, 2019

Muri iki cyumweru dusoza nibwo abaturage bo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo bahaye amakuru Polisi y’u Rwanda ko Iyakaremye Theophile agenda yiyita umupolisi akabaka amafaranga abizeza ko azabaha ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitangwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka Contrôle Technique.

Ubwo yari imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019, Iyakaremye yemeye ibyaha yakoze avuga ko yiyitiriye urwego adakorera agamije kwambura abanyarwanda.

Yagize ati: “Nari maze igihe kigera ku kwezi nkora ibikorwa byo kwizeza abaturage ko nzabashakira ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka zabo. Uwatumye mfatwa nari naramusezeranyije kuzamukorera imodoka ze ebyiri (2) zari zararezwe uburwayi butandukanye mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Contrôle technique). Ibyo byose kandi nabikoraga niyita umupolisi.”

Iyakaremye akomeza avuga ko yari yamwatse amafaranga ibuhumbi 30 kugira ngo azamuhe ibyo byangombwa.

Yakomeje asaba imbabazi anashishikariza n’undi wese waba akora nk’ibyo yakoraga cyangwa afite igitekerezo cyo kuzabikora kubireka kuko nta kiza cyabyo.

Avuga ko yari amaze kwambura abantu bagera kuri batanu, imodoka imwe bakaba baramuhaga amafaranga atandukanye ariko akaba atarajyaga munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abanyarwanda cyane cyane abatunze ibinyabiziga kujya bubahiriza amategeko agenga imitangire y’ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyangwa izindi serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, bakirinda ababashuka babizeza ko bazabibaha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo ubone serivisi iyo ariyo yose harimo n’iyi itangwa n’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’imodoka. Serivisi zitangwa binyuze mu mucyo kandi zigatangwa n’abapolisi bacu aho bakorera mu kazi.”

Yakomeje agaragaza ko ikigo gitanga ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyashyizeho gahunda nziza zorohereza buri muturarwanda ushaka kujya gusuzumisha imodoka ye aho iki kigo gikora iminsi itandatu mu cyumweru kandi kikageza saa sita z’ijoro. Cyanashyizeho kandi uburyo bw’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi aho ukigana ahabwa ubutumwa kuri telefoni bumubwira umunsi n’amasaha agomba kuzakigana ndetse n’ibindi byagombwa agomba kuba yujuje.

CP Kabera yasabye buri muturarwanda wese kujya yihutira gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye ushaka kubarya utwabo abizeza ko azabaha serivisi runaka muri Polisi y’u Rwanda cyangwa akora ibindi byaha.

Iyakaremye yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Remera kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

Uyu musore nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 279 mugitabo cy’amategeko ahana. Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5847 Posts

Politiki

4098 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1005 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga