• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB
17/08/25
Kamonyi-GIMI Ltd: Bishimiye ibyo bagezeho bagaragaza uruhare bafite mu iterambere ry’Umuturage
17/08/25
Kamonyi-Rugalika: Abasoje amasomo muri Gifts Rwanda bahawe igishoro kibafasha kwihangira umurimo
17/08/25
Nyanza-Kibirizi: Polisi yataye muri yombi itsinda ry’Abagabo 8 bakekwaho ubugizi bwa nabi

Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi wa Tuniziya yitabye Imana

Umwanditsi
July 25, 2019

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezidansi ya Tuniziya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2019 rivuga ko Mohamed Beji Caid Essebsi wari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.

Perezida Essebsi ku myaka 92 y’amavuko yari amaze igihe yaribasiwe n’uburwayi. Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2019 umuhungu we yari yatangaje ko Se arembye cyane ndetse ahita ashyirwa mu bitaro.

Perezida Essebsi yari aherutse kuva mu bitaro kuwa 01 Nyakanga 2019 ndetse nyuma y’aho akaba yaragaragaye mu ruhame inshuro ebyiri. Yagiye kubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Zine El Abidine ben Ali mu mwaka wa 2011 ryanakurikiwe n’impinduramatwara zashyize hasi abategetsi mu bihugu by’abarabu nka Misiri na Libiya. Yatowe n’abaturage binyuze mu mucyo mu mwaka wa 2014.

Perezida Essebsi, yitabye Imana habura amezi make ngo igihugu cye kijye mu matora y’intumwa za rubanda n’ay’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ukwakira n’Ukuboza uyu mwaka wa 2019. Ni amatora yari yaratangaje ko atazitabira, ko ahubwo asaba ko yazasimburwa n’ukiri muto.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5845 Posts

Politiki

4096 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1004 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga