• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abatwara amagare bibukijwe uruhare rwabo muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”

Umwanditsi
August 10, 2019

Kuri uyu wa 8 kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yahuguye abatwara abagenzi n’imizigo ku magare kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira impanuka. Iki gikorwa cyabaye mu gihugu hose aho muri buri karere abatwara abagenzi ku magare basobanuriwe amategeko y’umuhanda, banibutswa amwe mu makosa bakora ashobora gushyira ubuzima bwabo n’ubwabo batwara mu kaga.

Ku rwego rw’umujyi wa Kigali byabere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, abakorera muri Nyarugenge bahuriye ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni bibutswa ibyo bagomba kwirinda no kubahiriza kugira ngo bimakaze gahunda ya Gerayo Amahoro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commisioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yababwiye ko bakwiye kumva ko nabo amategeko y’umuhanda abareba kandi bagomba kuyubahiriza kugira ngo birinde impanuka.

Yagize ati“ Niba mwemera ko muri mu bakoresha umuhanda, mugomba kubahiriza amategeko awugenga, mukirinda amakosa yose ashobora kubatera impanuka.”

Yakomeje ababwira ko Polisi y’u Rwanda iri mu cyumweru cya kane cyahariwe ibikorwa byayo aho yagihariye kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Aho abawukoresha bose bibutswa uko bagomba kwitwara kugira ngo hakumirwe impanuka zitwara ubuzima bw’abantu cyangwa zikabamugaza.

Ati “Muri iki cyumweru twahuguye abashoferi, duhugura abamotari ndetse n’abanyamaguru, none ubu nimwe banyonzi mutahiwe ngo tuganire k’uruhare rwanyu mu kwirinda no gukumira impanuka. Icyo musabwa ni ukumenya ko amategeko y’umuhanda abareba, mukirinda ya makosa yose mukora ateza umutekano mucye mu muhanda.”

Yakomeje ati “Amwe mu makosa mugomba kwirinda arimo gufata ku makamyo igihe mutwaye igare, kugenda mucengera mu bindi binyabiziga, kuvugira kuri terefoni mutwaye igare n’andi makosa muziranyeho ubwanyu.”

Yabibukije ko mu kazi bakora bakwiye kurangwa n’isuku kugira ngo abagenzi batwara batangenda bumva babangamiwe bitewe n’isuku nke y’umunyonzi.

Mu karere ka Kicukiro muri Stade ya IPRC, Chief Superntendent of Police (CSP) Gerald Mpayimana, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abanyonzi kubahiriza amategeko agenga umuhanda kuko iyo bavuze ko ibinyabiziga bigomba kubahiza amategeko n’amagare aba arimo.

Yagize ati” Ntimuzibwire ko iyo bakangurira ibinyabiziga kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka ziwuberamo amagare yo atarimo. Nk’abantu mutwara abantu ndetse n’imizigo uruhare rwanyu rurakenewe kugira ngo twirinde kandi turwanye impanuka zihitana ubuzima bw’abantu. ”

Iki gikorwa kandi cyabaye no mu karere ka Gasabo, aho Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Manimba yabwiye abatwara amagare kwirinda gutwara banyweye ibisindisha, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda gukorera ahatemewe. Yaboneyeho kubasaba gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose babonye ko cyahungabanya umutekano.

Twabibutsa ko ubu bukangurambaga bwabaye mu gihugu hose aho abatwara amagare bibukijwe uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo buri muntu aho agiye agereyo amahoro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga