• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Ubufasha bw’abatishoboye bugiye kujya bushingira kucyo umuntu akeneye-Mayor Kayitesi

Umwanditsi
August 10, 2019

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Kayitesi Alice kuri uyu wa 09 Kanama 2019 nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri wahuje Akarere n’Abafatanyabikorwa bako, yatangaje ko hari ibarura (Profiling) ririmo gukorwa mu baturage rizazana impinduka mu bufasha bwahabwaga abatishoboye, aho bazajya bashingira kucyo umuturage akeneye cyangwa se abasha kubyaza umusaruro.

Mayor Kayitesi avuga ko uburyo bwakoreshwaga cyane mu guha ubufasha abatishoboye hari aho wasangaga umuntu ahabwa ubufasha mu by’ukuri butari mu byihutirwa akeneye cyangwa se atari ubufasha ashobora kubyaza umusaruro.

Avuga ko uburyo bushya buzatuma amakosa yakorwaga akosorwa, bityo Ubuntu agahabwa ubufasha hashingiwe ku byo akeneye ndetse abasha kubyaza umusaruro.

Bamwe mu bafatanyabikorwa.

Avuga ku by’iri barura n’ikigenderewe, yagize ati“ Ni igikorwa cyo kubarura Abaturage bose batuye Akarere tugaragaza n’imibereho yabo, urugo ibyo rutunze, ibyo rudafite kandi bikenewe kugira ngo bizifashishwe kugirango tubashe tubashe kuzamura umuryango tukawugeza ku rugo twifuza ko wageraho. Niba ari udafite ikiraro, udafite itungo, niba ari udafite aho kuba, niba ari ubifite byose, kugira ngo hajye hatangwa ubufasha hashingiwe kucyo umuntu akeneye”.

Mayor Kayitesi, avuga ko ibarura rimaze gukorerwa ingo(Imiryango) zigera kuri 83,6% kuko bateganyaga kubarura imiryango ingana 95,745 bakaba bamaze kubarura imiryango 80,087 hakaba hasigaye imiryango ingana na 15,658.

Akomeza avuga ko iki gikorwa gifitiye inyungu nini ubuyobozi bw’inzego zibanze kuko ngo binabafasha kumenya uko abaturage bayobora bahagaze mu bijyanye n’imibereho, ariko kandi ngo hanagamijwe ko Abanyarwanda bagenda batera intambwe bavana mu cyiciro kiri hasi bajya kucyo hejuru, bahindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Twagirayezu Callixte, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatayabikorwa mu karere ka kamonyi asanga kumenya imibereho ya buri muturage n’icyiciro abarizwamo ndetse n’ibyo akeneye bizabafasha nk’Abafatanyabikorwa b’Akarere kumenya neza aho berekeza ibikorwa n’ubufasha batanga bafatanije.

Callixte Twagirayezu/ uhagarariye Abafatanyabikorwa b’Akarere.

Ati“ Twe nk’Abafatanyabikorwa b’Akarere bidufitiye akamaro kuko aho ng’aho niho turi bwerekeze ibikorwa byacu kuko hari igihe rimwe na rimwe umufatanyabikorwa yazaga iyo mibare ( Database) idahari ugasanga arajya gushaka abo akorana nabo, Akarere ka kakubwira kati jya mu Murenge runaka niho dufite ibi bibazo ariko nta mibare ifatika, nta rutonde ruzwi rw’Abantu bakeneye imfashanyo”.

Akomeza ati” Rero twe biratworohereza. Icya mbere, cya cyiciro twagiraga cyo kubanza kubarura ntabwo kiba ki kitugoye cyane, kuko abo gukorana nabo barahari n’ibyo bakeneye birahari, Ikindi ni uko n’umusaruro mu bikorwa byacu uzagaragara mu buryo bwihuse kubera ko biri muri gahunda yo guhuza imbaraga kuri ba bantu bakeneye gufashwa”.

Twagirayezu, avuga kandi ko umumaro ukomeye w’iki gikorwa (Profiling) ari uko nyuma y’uko umuntu ahawe ubufasha hazajya hasusuma icyo bwamumariye mu guhindura imibereho ye, bityo hamenyekane ngo ni iyihe mpamvu umuntu afashwa ntahindure imibereho, bitume hashakwa ikindi gisubizo aho guhora hatangwa ubufasha ku muntu butagira aho bumukura mu guhindura imibereho.

Ubwo intyoza.com twifuzaga kuvugana n’Abakozi ba LODA barimo bahugura aba bayobozi mu karere n’abafatanyabikorwa ku kamaro iki gikorwa gifite, uburyo bagomba kubyitwaramo n’ibindi, banze kugira icyo bavuga. Umwe avuga ko atabyemerewe kuko ari umukonsirita wa LODA, undi w’umukozi we arabyanga ku mpamvu zitazwi.

 

Mu mibare imaze kugaragara muri gahunda y’Ubudehe, Akarere ka kamonyi kugeza ubu gafite abaturage bangana na 403,574. Aho mu cyiciro cya mbere habarizwa abaturage 47,243, Icyiciro cya kabiri kikabamo abaturage 181,886, Icyiciro cya gatatu kikagira Abaturage bangana na 174,338 mu gihe icyiciro cya kane ari nacyo gifite abaturage bakeya harimo ingo 31 zigizwe n’abantu 107.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga