• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Rusizi: Umuturage waciwe amafaranga y’amande azira kutamenya gusoma ngo yarenganuwe 

Umwanditsi
August 13, 2019

Umugabo witwa Nsabimana Dominiko aherutse gucibwa amafaranga y’amande 2000 azira ko atazi gusoma mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakarenzo, Akagari Rusambu Tariki 29 Kamena 2019. Nyuma y’igihe abantu bibaza kuri Gitansi No 0529929B yanditswe n’uwitwa Philbert, nyuma kandi y’ibitekerezo bya benshi byanengaga iki gikorwa cyafashwe nk’akarengane, uyu mugabo wahanwe nta tegeko nta n’ibwiriza ryisunzwe ngo yarenganuwe.

Nyuma y’uko abantu benshi babonye iyi Gitansi ku mbuga nkoranyambaga bakibaza niba ibyo babona ari ukuri cyangwa se niba ari ikoranabuhanga ryakoreshejwe bikandikwa, ariko bikaza kugaragara ko ari impamo uyu mugabo yaciwe amafaranga y’amande azira kutamenya gusoma, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kuri uyu wa 13 Kanama 2019 bwemereye Radio isangano dukesha iyi  nkuru ko habaye amakosa ariko kandi ko uyu muturage ngo yarenganuwe.

Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yahamije aya makuru avuga ko ibi byabaye, ko nawe amaze iminsi ibiri abimenye. Yemera kandi ko ibyakozwe binyuranije n’amategeko, ko ndetse nta n’amabwiriza abiteganya ko utazi gusoma ahanwa agacibwa amafaranga y’amande.

Mayor Kayumba,  yakozwe buvuga ko nyuma yo kumenya aya makuru yahise asaba ubuyobozi bw’Umurenge waNyaarenzo guhira buhagarika iki gikorwa ariko kandi n’uyu muturage bukamusubiza amafaranga ye.

Akomeza avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’uko haba hari abandi baturage bakorewe iri hohoterwa bagacibwa amande atagira itegeko n’ibwiriza yishingikirije.

Ati”. Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.

Haba mu mategeko ndetse n’amabwiriza atandukanye mu Rwanda, nta hantu na hamwe hagaragara ko umuturage cyangwa undi wese utazi gusoma no kwandika ahanishwa gucibwa amafaranga y’amande runaka. Kubikora ni akarengane nk’akandi kuko binyuranye n’amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga