• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Rwamagana: Abayobozi 130 b’imisigiti basabwe kurwanya ibyaha

Umwanditsi
August 21, 2019

Kuri uyu wa 19 Kanama 2019, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu y’abayobozi b’imisigiti (IMAM) mu ntara y’Iburasirazuba bagera ku 130, yateguwe k’ubufatanye bw’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) n’ubuyobozi bw’abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aya mahugurwa yafunguwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana ari kumwe n’umuyobozi wa Isilamu muri iyo Ntara IMAM Sheik Kamanzi Djumaine.

Sheikh Djumaine Kamanzi, umuyobozi wa Isilamu mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko idini rya Isilamu ari iry’amahoro, impuwe n’ineza.

Yagize ati “Isilamu ntiyemera akarengane ako ariko kose, ntinashyigikira cyangwa ngo yemere ibikorwa bihungabanya umutekano n’ubusugire bw’abaturage. Ni inshingano nk’abayisilamu kugira uruhare no guharanira amahoro n’umutekano mu banyarwanda.”

Yavuze ko nk’abigisha ijambo ry’Imana kandi bumvwa na benshi bagomba no kugira uruhare rwo gukangurira urubyiruko kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

CIP Twizeyimana yasabye abayobozi b’imisigiti mu Ntara y’Iburasirazuba gushyira imbaraga hamwe mu kurwanya ubutagondwa n’ubuhezanguni bwa bamwe mu biyitirira idini ryabo bagakora ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba.

Yagize ati “Nta munyarwanda ukwiye kugirira nabi undi munyarwanda kuko badahuje idini cyangwa imyizerere, mukwiye kwigisha abayoboke banyu indangagaciro za kinyarwanda bakima amatwi abashobora kubashuka bakabajyana mu mitwe y’iterabwoba.”

Yakomeje abasaba kujya bagira inama abayoboke babo yogushishoza mu gihe bemerewe imirimo mu bihugu by’amahanga kuko usanga akenshi bizezwa ibitangaza nyamara bashobora kuba bajyanwe mu mitwe y’iterabwoba batabizi ndetse bakaba bagirirwa nabi mu bundi buryo.

CIP Twizeyimana yakanguriye ba Imam kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bashyigikira ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda bwiswe “Gerayo Amahoro”.

Yagize ati “Umutekano wo mu muhanda ntureba Polisi gusa, namwe nk’abanyamadini mufite uruhare runini mu kuwubungabunga mwigisha abayoboke banyu uburyo bakwiye kwitwara mu gihe bakoresha umuhanda, mubigisha kubahiriza amategeko awugenga, bityo mukaba mutanze umusanzu mu gusigasira umutekano wo mu muhanda munafashije Polisi kurwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga.”

Basabwe kugira intego yo kugera aho bajya amahoro nkuko Polisi ihora ibikangurira abakoresha umuhanda bose.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije ba IMAM ko bafite uruhare mu gukumira ibyaha bibera mu miryango birimo, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Asoza abasaba gutangira amakuru ku gihe y’igishobora guhungabanya umutekano hakumirwa icyaha kitaraba.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga