• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

Umwanditsi
August 23, 2019

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu Tariki 23 Kanama 2019 mu Murenge wa Gacurabwenge urenze gato ahazwi nka Rwabashyashya mu ikorosi rihari werekeza ku Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye aho Tagisi Minibus yinjiye mu ikamyo itwara umucanga izwi  nka HOHO. Abantu 18 bari miri iyi Tagisi bakomeretse barimo umunani bakomeretse bikomeye.

Bamwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye bwa mbere babwiye intyoza.com ko yabaye ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota 20. Bavuga ko Minibus ifite Pulaki RAA 926 R) yari itwaye abagenzi 18 yerekeza Kigali yinjiye mu ikamyo ifite Pulaki RAD 924X iyiturutse inyuma. Iyi Minibus yangiritse ndetse n’abagenzi barimo barakomereka, barimo umunani bakomeretse bikomeye.

Abakomerekeye mu mpanuka bitabwagaho. Twirinze kwerekana amasura y’abitabwagaho ku bw’uko harimo ashobora gutera ikibazo.

Uretse abagenzi bane bihutanwe ku bitaro bya  Remera Rukoma hakigera ubutabazi, abandi kugeza ku i saa mbiri n’iminota 40 bari bakitabwaho ahabereye iyi mpanuka. Mubitabwagaho, barimo abo bigaragara ko nabo bamerewe nabi nubwo imodoka z’Imbangukiragutabara zanyuzagamo zigatwara uwabaga amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze.

Mu gihe iyi mpanuka yabaga, umushoferi w’iyi Kamyo yahise abura. Benshi bibaza icyamuteye guhunga kandi mu bigaragara nta kosa ryamuturutseho kuko iyi Minibus yamwinjiyemo imuturutse inyuma.

Tagisi yangiritse ariko ikamyo nta kibazo.

Umwe mubakorana n’uyu mushoferi, yabwiye intyoza.com ko uyu mushoferi yahuye nawe agenda asa n’uhunga akamuha imfunguzo z’imodoka ameze nk’uwahungabanye ku bw’ibyo yari abonye( uburyo abantu babaye).

Ku makuru intyoza.com yabonye ni uko umushoferi w’iyi Tagisi nawe wari wakomeretse ndetse bigaragara ko yahungabanye kuko ubwo abandi bitabwagaho n’abaganga yanyuzagamo akarwana no guhaguruka ari nako avuga ati “si impanuka dukoze”, yitwa Hakizimana Obed w’imyaka 25 y’amavuko mu gihe uw’iyi Kamyo yitwa Uwitonze Anastase.

Bateruraga Tagisi.

 

Imbangukiragutabara enye zari ziteguye gutwara abakomeretse.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga