• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
22/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
22/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma
22/08/25
Ireme ry’Uburezi si ikintu tubyuka mu gitondo ngo tuvuge ngo twarigezeho, ni urugendo-Dr. Flora Mutezigaju/REB

Kamonyi/Rugalika: Ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kigwiriye umuntu

Umwanditsi
August 26, 2019

Ahagana ku I saa yine zo kuri uyu wa mbere Tariki 26 Kanama 2019 mu Kagari ka Nyarubuye ho mu Murenge wa Rugalika umugabo w’imyaka 47 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika abo bari kumwe bariruka. Amasaha ashize asaga atatu agishakishwa.

Dusabimana Ildephonse w’imyaka 47 y’amavuko niwe wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’urugarika kuva ahagana ku I saa yine akaba agishakishwa n’ubuyobozi, abaturage n’inzego zitandukanye.

Habimana Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye yemereye intyoza.com ko iyi mpanuka y’ikirombe yabaye, ko abari mu kirombe bose hamwe ari abantu bane riko batatu bavuyemo biruka umwe muri bo kikamufata yiruka ariko kikamuhusha ku buryo ntacyo yabaye cyane mu gihe uyu wa kane Dusabimana Ildephonse yahezemo arimo gushakishwa.

Gitifu Habimana, yabwiye kandi intyoza.com ko amakuru bayamenye bahurujwe n’aba bari barokotse iyi mpanuka, bagahita batabara. Avuga ko atazi igihe biri butware kugera kuwo ikirombe cyagwiriye kuko ngo aha mu kirombe ni harehare kandi hatengutse amabuye n’itaka byinshi bigwamo.

Aya niyo mabuye y’urugarika. Ahenshi yomekwa ku nzu yubakwa n’ahandi ugasanga agaragara neza.

Impanuka muri ibi birombe bicukurwamo amabuye y’Urugarika ntabwo zari ziherutse nk’uko ubuyobozi bwabitangaje. Turacyakurikirana andi makuru mashya kuko ibikorwa byo gushakisha uwaguye mukirombe birakomeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5848 Posts

Politiki

4099 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga