• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Impungenge ni zose ku bayisilamu babonwa mu isura y’imitwe y’iterabwoba itandukanye

Umwanditsi
August 27, 2019

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’amadini n’amatorero abarizwa muri aka karere kuri uyu wa Mbere Tariki 26 Kanama 2019, Abayobozi mu Idini ya Isilamu bagaragaje impungenge batewe no kuba aho banyuze babonwa mu isura y’imitwe yiterabwoba ndetse bagahamagarwa mu mazina y’iyo mitwe.

Umwe mu bayobozi b’Idini ya Isilamu yavuze ko batewe impungenge no kuba hari aho banyura muri aka karere bagahamagarwa mu mazina atandukanye y’imitwe y’intagondwa, aho bikorwa n’abato n’abakuru.

Ndahayo Abdallah, Imamu w’Umusigiti wa Gacurabwenge ari nawe wazamuye iki kibazo kuko ngo amaze guhura nacyo henshi we na bagenzi be, avuga ko biteye impungenge, bihangayikishije kumva babonwa mu isura y’imitwe y’intagondwa.

Ati“ Ni ikibazo nko muri rusange bitewe n’uko bigendanye n’iriya mitwe y’inkozi z’ibibi iri hanze igenda itwiyitirira yishingira ku Idini ya Isilamu. Twafata nka Bokohalamu, Alishababu, Alikayida n’indi itandukanye. Nk’iyo zakoze ibikorwa bibi nko kujya ahantu hakoraniye abantu benshi bagaturitsa ibisasu, itangazamakuru rirangiza rivuga ngo intagondwa z’Abayisilamu. Iyo uvuze intagondwa ukongeraho iz’Abayisilamu abantu kenshi bahita babibona muyindi sura, bakabona umuntu wambaye umwambaro wa Kiyisilamu muri iyo sura y’intagondwa”.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abayoboye amadini n’amatorero.

 

Akomeza ati“ Twumva bakavuze intagondwa z’abagizi ba nabi ariko ntibongereho iz’Abayisilamu cyangwa se bakabavuga mu izina ryabo. Nka hano muri Kamonyi hari umunsi twari tuvuye gusura abarwayi kwa muganga, hari ahantu tujya twicara Mukiryamo cy’inzovu turi mu gusenga, abana baraje baradukikiza batangira kuduhamagara muri ayo mazina, Bokohalamu, Alishababu, Alikayida..”.

Imamu Abdallah, avuga ko byabateye ikibazo gikomeye kubona abana bababona muri iyo sura y’imitwe y’intagondwa kandi nabo ubwabo batazizi. Akomeza avuga ko atari aha gusa byabaye ngo wenda byitwe ko bikozwe n’abana ngo kuko hari ikindi gihe babikorewe n’abantu bakuru bari ahantu mukabari.

Asaba kandi ko icyaha kikaba gatozi aho kukigereka kutagikoze utanazi aho cyakorewe n’uwagikoze. Avuga ko bazi neza ko iyo mitwe iriho ariko ngo ntabwo ikwiye kwitwaza izina rya Isilamu ngo abantu babigendereho bumva ko nabo bari kumwe kandi Isilamu ari Idini y’impuhwe, Idini y’Urukundo n’amahoro, ikunda abantu bose itavanguye kandi yubaha imyemerere y’abandi.

Mayor Kayitesi hagati.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi nta byinshi yavuze kuri iki kibazo. Gusa yavuze ko byaba bibabaje, ariko kandi ko ari n’ibyagakwiye gukurikiranwa, bigashyikirizwa inzego zibishinzwe uwo bigaragaye ko ari amakosa akabihanirwa.

Abagize ihuriro ry’Amadini n’amatorero mu karere ka Kamonyi n’ubuyobozi bw’aka Karere baganiriye kuri byinshi biganisha ku bibazo ahanini bibangamiye imibereho y’umuturage, uruhare rw’aba Banyamadini n’amatorero mu gufasha umuturage kugira imyumvire iboneye no kumufasha kwiteza imbere yiyubaka kandi yubaka Igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga